Depite Frank Habineza Avuga Ko Atasabye Imbabazi Z’Ibyo Yavuze Kubera Igitutu

Dr. Frank Habineza aherutse gusaba imbabazi abantu barakajwe cyangwa bababajwe n’uko yasabye Leta y’u Rwanda kuganira n’imitwe iyirwanya .

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko kuba nyuma yarasabye imbabazi, atabitewe n’igitutu yshyizweho n’uwo ari we wese.

Asanzwe ari  umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party.

Muri  Kanama 2022, Dr Frank Habineza yatangaje ko ishyaka rye risaba ko Leta  y’u Rwanda ikwiriye ‘kuganira’ n’imitwe iyirwanya  ‘havuyemo’ abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

- Advertisement -

Ikirangiza kubitangaza, hari bamwe bitanyuze, ndetse bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwamagana.

Bavugaga ko ari mu bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije kugirira nabi u Rwanda.

Bidatinze( taliki 29, Nzeri, 2022) ishyaka Green Party ryasohoye itangazo risobanura ko ritari  ritagamije inabi.

Muri ryo haranditse hati: “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganywe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro.”

Ngo bwari ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iryo tangazo bavuga  ko basabye imbabazi Abanyarwanda, ko batari bagamije inabi ndetse biteguye kuhindura mu bikubiye mu migabo n’imigambi yabo.

Dr Frank avuga ko byakozwe kubera ko hari abantu byagaragaye ko byakomerekeje, ariko ngo ntabwo babikoze kubera igitutu.

Ati “Abantu benshi babyakiriye nabi, baratwamagana, abandi bazana amafoto atari yo, bigaragara ko abantu batabyakiriye neza.”

Ngo  niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo gusobanura neza mu buryo bwimbitse, ko batari bagamije inabi ku Banyarwanda.

Ikindi ni uko ibyatangajwe na ririya shyaka byatumye biganirwaho mu Nama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda.

Iyi ni ibaruwa isaba imbabazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version