Burkina Faso: Batwitse Ambasade Y’u Bufaransa

Inzu Ambasade y’u Bufaransa muri Burukina Faso ikoreramo abaturage bayishumitse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Byakozwe n’abaturage bashyigikiye  ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu ryabaye ku wa Gatanu Taliki 30, Nzeri, 2022 rikozwe n’abasirikare bayobowe na Captaine Ibrahim Traoré.

Urubyiruko rwo mu mutwe washyizweho na Capitaine Ibrahim Traoré wiswe Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration (MPSR), ni bo bigabije Ambasade y’Ubufaransa bayiha inkongi.

Bashinja u Bufaransa guha ubuhungiro Lt Col Paul-Henri Damiba wahiritswe k’ubutegetsi.

- Kwmamaza -

Ubutegetsi bw’i Paris bwamaganye iki gikorwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yasohoye itangazo rivuga ko u Bufaransa budashobora kwihanganira ibikorwa bigambiriye kwangiza ibirango byabwo muri Burkina Faso.

Itangazo risaba inzego zibishinzwe kurinda ibyo birango hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba yari amaze igihe  gito ayobora Burkina Faso.

Abamunengaga bavugaga ko nta kintu kinini yakoze ngo ashyire ibintu ku murongo mu gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’abakora iterabwoba baturuka muri Sahel.

Ibyo muri Burkina Faso bijya gucika byatangiye  mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 ubwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

Mbere yo kumufata nabwo  habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

Mbere y’aho ni ukuvuga  Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version