Depite Gamariel Mbonimana Wa PL Yeguye

Umwe mu Badepite b’ishyaka PL witwa Hon Gamariel Mbonimana yeguye. Ni nyuma y’uko Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko hari Umudepite Polisi yafashe yasinze kandi atwaye imodoka.

Icyo gihe Perezida Kagame yirinze kuvuga uwo Mudepite, avuga ko azamenyekana.

Hari amakuru avuga ko  ibaruwa ye yo kwegura yayanditse ku wa Gatandatu mu gitondo.

Ku wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame  yagaye cyane Umudepite w’Umunyarwanda Polisi iherutse gufata atwaye imodoka mu ijoro kandi yasinze.

Icyo gihe  Kagame yaboneyeho no gucyebura Polisi y’u Rwanda yamuretse ntimukurikirane kubera ko ngo afite ubudahangarwa ahabwa n’akazi akora.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko wa Gatanu Taliki 11, Ugushyingo, 2022 yasomye raporo za Polisi( nk’uko abikora buri gihe) asangamo iby’uwo Mudepite.

Avuga ko yahamagaye Umukuru wa Polisi y’u Rwanda amubaza icyatumye badafata uwo Mudepite ngo akurikiranwe kubera ko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda, Umukuru wa Polisi ngo amusubiza ko Abadepite bagira ubudahangarwa.

Perezida Kagame yavuze ko iby’ubudahangarwa bya Depite bitabonerwa ibisobanuro aramutse agize abo ahitana kubera isindwe.

Umukuru w’u Rwanda ajya kuvuga kuri iyo ngingo, hari indi yari arimo atangaho umurongo y’uko abashinzwe kureba niba amategeko ashyirwa mu bikorwa bagombye kujya bakurikirana abantu baha abana inzoga.

Yavuze ko gushyiraho amategeko gusa ukibwira ko abantu bazibwiriza kuyakurikiza, ari ukwibeshya kuko ‘ntacyo uzavanamo.’

Yagize ati: “ […] nsoma reports za Polisi zose za hano mu Mujyi n’ahandi…Hari report naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze report y’umuntu bafashe, ni member wa Parliament yacu , basanga yanyoye, bapimye igipimo cyari kigiye guturika kubera alcohol yanyoye. Hanyuma baza no gusanga muri records zabo bamufashe nk’inshuro eshanu, iyo ikaba iya gatandatu.”

Perezida w’u Rwanda yanenze imyitwarire y’uriya Mudepite

Muri iyo raporo, ngo handitsemo ko baretse uwo Mudepite aragenda kubera ko ubusanzwe abagize Inteko ishinga amategeko bagira ubudahangarwa.

Perezida Kagame amaze kumva ko barekuye uwo muntu yahamagaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda amubwira ko bidakwiye ko umuntu asinda ndetse inshuro nyinshi hanyuma abashinzwe umutekano bakamureka agakomeza gukora atyo hashingiwe ku ngingo y’uko afite ‘immunity.’

Ngo iyo immunity ntabyo yaba urwitwazo kuzageza n’ubwo azagonga umuntu akamwica.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’uburabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari witabiriye Ihuriro rya Unity Club,  icyo ubwo budahangarwa buvuze n’aho buva ndetse n’aho bugarukira.

Minisitiri Ugirashebuja yunze mu rya Perezida Kagame avuga ko ikibanza gukorwa ari ugukuraho icyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ukabwira mu kinyabupfura uwo muntu utwaye akava mu modoka kugira ngo ataza guteza ibibazo birimo no kwica abantu.

Dr. Ugirashebuja avuga ko kubera ko ibyo bintu biba byarabaye kenshi haba hari uburyo bwo kumuvanaho ubudahangarwa, bigakorwa n’Inteko ishinga amategeko.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version