Diplomatie Mu Karere Irashyushye: Uko Dr. Buchanan Abibona…

Mu gihe ibikorwa by’ububanyi n’amahanga bishyushye mu Byumweru nka bitatu bishize, Umutwe wa 23 wo ukomeje kotsa igitutu ingabo za DRC ndetse ngo ziri mu bilometero bike ngo zigere i Goma nk’uko amakuru yazindutse abivuga.

Diplomatie irakataje kugira ngo harebwe uko ibintu byatuza. Icyakora birasaba n’ibitazoroha kubera ko n’inama yari iteganyijwe kuzahuriza hamwe abarebwa n’iki kibazo yari kuzabera i Nairobi Taliki 16, Ugushyingo, 2022 yimuwe.

Mu gihe ibintu bimeze gutyo, M23 birashoboka ko M23 iri guhatana ngo ifate Umujyi wa Goma hanyuma mu gihe cy’ibiganiro, nayo izahabwe umwanya kandi ihabwe n’ijambo kuko izaba ifite icyo ivugira ho gifatika.

Umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga w’Umunyarwanda witwa Dr. Ismael Buchanan avuga ko Leta ya DRC imaze iminsi ishaka no gushora u Rwanda mu ntambara yeruye.

- Advertisement -

Abishingira ku ngingo y’uko hari indege ya gisirikare ya kiriya gihugu iherutse kugwa i Rubavu(n’ubwo itahatinze) ariko kuri we ngo kiriya ni igikorwa cy’ubushotoranyi.

Ati: “…Kuba iriya ndege yaraguye ku butaka bw’u Rwanda nta ruhushya yabisabiye byerekana ko yashakaga  ubushotoranyi kandi ibyo byose byari bitumye intambara ishobora gukara.”

Dr. Buchanan avuga u Rwanda ari igihugu gishaka guha amahoro abaturanyi, ariko nabo bakagiha amahoro yacyo.

Avuga ko kuba  ibihugu byarahagurutse kugira ngo bihoshe ikibazo byatewe n’uko byabonaga ko ibintu biri gufata indi ntera.

Buchanan avuga ko ibiganiro biri kuba muri aka Karere bishobora kugira icyo bigeraho

Ati: “ Yego ibi biganiro bishobora kugira icyo bigeraho kuko no kuba nta bindi bisasu birongera kuraswa mu Rwanda ari ikimenyetso cy’uko hari icyo biri gutanga.”

Ngo abari gukora ubu buhuza ni abantu bo kwizerwa kandi b’inararibonye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version