Diamond: Umuhanzi Wa Mbere Muri Afurika Ufite Abantu Miliyoni 10 Kuri YouTube

Diamond Platnamz umwe mu bahanzi bakomeye kuruta abandi muri Afurika.

Umunya Tanzania wamamaye ku izina rya Diamond Platnamz yujuje abantu Miliyoni 10 bamukurikirana kuri YouTube, bimugira uwa mbere muri bagenzi be bose bo kuri uyu mugabane.

Amashusho yashyizeho guhera mu mwaka wa 2011 amaze kurebwa n’abantu Miliyani eshatu.

Umuhanzi wa kabiri umukurikira mu kugira abantu benshi bamukurikirira kuri YouTube ni Umunya Nigeria Burna Boy ufite ½ cy’aba Diamond kuko ari Miliyoni 5,31.

Fally Ipupa wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo afite abantu miliyoni 4,92 z’abamukurikira n’amashusho 270 ku rubuga rwe rwa YouTube, Davido we afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 4,44 n’amashusho 287 kuri YouTube.

- Kwmamaza -

Album ya Davido yo mu 2023 yitwa “Timeless” yakoze amateka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ariko kuri YouTube, Diamond ni we ukiyoboye.

Wizkid afite abamukurikira kuri YouTube bagera kuri miliyoni 3,35 n’amashusho 163.

N’ubwo afite indirimbo zageze ku rwego rwo hejuru ku rwego mpuzamahanga n’abafana benshi, Wizkid asa n’uwashyize imbaraga cyane ku zindi mbuga zo gusakaza umuziki nka Apple Music na Spotify aho kwibanda kuri YouTube.

Muri Kenya, umuhanzi  Bahati ni we uyoboye abandi mu kugira abamukurikira kuri YouTube kuko aria bantu miliyoni 1,5 n’amashusho 320 yashyizwe ku rubuga rwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto