Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko yemeranyije n’iya Uganda binyuze mu ngabo zayo ko Kampala yagura ibikorwa byayo bya gisirikare bikagera mu Ntara ya Ituri, mu Mujyi wa Beni ndetse no muri Kasindi na Butembo muri Kivu ya Ruguru.
Iyo mikoranire izaba igamije gutuma ibyo bice bitekana kugira ngo ibikorwaremezo biri kuhubakwa bikorwe mu mudendezo.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba n’abamwungirije bageze muri DRC mu masaha ashize baganira na bagenzi babo bo mu ngabo z’iki gihugu kuri iyo ngingo.
Abo basirikare barimo na Lt Gen Muhanga wayoboye itsinda rya mbere ry’ingabo za Uganda ryagiye muri DRC mu myaka mike ishize kuhirukana abarwanyi ba ADF.
Hari mu rwego rwo gutuma imihanda Uganda iri kubakira DRC yubakwa mu mutuzo kandi ikazagera ku ntego zatumye yubakwa.
Amasezerano yaraye avuguruwe akanashyirwaho umukono hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko ingabo za Uganda, ku bufatanye n’iza DRC mu bintu bimwe na bimwe, zizagura ibikorwa bya gisirikare byo kwirukana abo barwanyi no mu bice bya Mambasa n’ahandi.
Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko inama itaha izahuriza abayobozi b’izi ngabo i Kampala muri Uganda mu gihe gito kiri imbere.