Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zatangiye kurasa ku nganda za Iran zitunganya ibisasu bya kirimbuzi zari zitararaswaho na Israel kugeza ubu.
Yaboneyeho gusaba Iran kwemera kumanika amaboko bitaba ibyo igakubitwa bikomeye.
Ahantu harashwe hakomeye ni ahitwa Fordo n’ahandi habiri hasanzwe batunganyirizwa ubutare bwa Uranium.
Itangazo rya Iran rivuga ko ibitero by’umwanzi byasenye igice cy’urufanda rwa Fordo ariko ryirinze kuvuga ubukana bw’ibyanyangiritse.
Ahandi hantu hangiritse ni ahitwa Natanz na Isfahan, aha hakaba hasanzwe harashegeshwe n’ibisasu bya Israel bimaze iminsi biharaswa.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, Donald Trump yavuze ko Amerika na Israel bashaka ko ‘Kagarara’ wo mu Burasirazuba bwo Hagati witwa Iran ava ku izima akareka burundu ibyo gutunganya Uranium yo gukoresha mu ntwaro za kirimbuzi.
Avuga kandi ko Iran ari cyo gihugu cya mbere ku isi gitera inkunga imitwe y’abakora iterabwoba bityo ko idakwiye kujenjekerwa.
Mu bihe bitandukanye, Ubuyobozi bukuru bwa Iran bwavuze ko Amerika nibarasaho, bizayikoraho, ubu isi ikaba itegereje kureba uko biri bugende…