Diamond Yahagaritse Ubukwe Ku Munota Wa Nyuma

Iby’uko uyu muhanzi w’icyamamare mu Burasirazuba bw’Afurika yahagaritse ubukwe yari yaranatangiye gutegurira inkwano byatangajwe na mushiki we witwa Esma Platnumz.

Esma yabwiye Wasafi FM ko imiryango yombi yari yamaze kwemeranya ku nkwano bagombaga gukwa umugeni kandi hari izari zaramaze gutangwa.

Avuga ko Diamond yababwiye ko atagishaka kurongora uyu mukobwa kuko ngo yaba ahubutse, bityo akazabanza kubyigaho neza.

Ati: “Twagerageje guhatiriza Diamond kurongora uyu mukobwa tunatanga inkwano. Yari yarangije gutegura ibintu byose ariko habura iminsi mike atubwira ko yabihagaritse”.

- Advertisement -

Ngo Nyina yagerageje gushyira ake ngo amukebure undi amubera ibamba, ababwira ko badakwiye kumuhitiramo umugore nk’uko atigeze abahatiramo abo bashakanye.

Diamond Platnumz usanzwe ari ku ruhembe rw’umuziki mu Karere asanganywe  abana bane yabyaranye n’abagore batatu barimo Zari babyaranye babiri, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Muri iyi minsi akundanye n’uwitwa Zuchu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version