Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko yitwaga Niyokwiringirwa Sifa akaba yari atuye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu. Abo bazukuru ba Shitani bamuteye icyuma kiramuhitana.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Werurwe, 2024 mu masaha y’umugoroba ubwo bamusakizaga ageze imbere y’igipangu avuye guhaha.
Abo bagizi ba nabi bamushikuje telefoni yari afite agerageza kwirwanaho nibwo bamuterega icyuma mu gituza bimuviramo urupfu.
Nyuma y’uko bibaye hatangiye umukwabo wakozwe na Polisi uza gufatirwamo abantu bane bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Umuturage w’aho ubwo bugizi bwa nabi bwabereye yabwiye itangazamakuru ko uriya mubyeyi yaguye kwa muganga ubwo bari bamujyanye yo ngo berebe ko bamutabara.
Avuga ko abantu bagiye kumva bumva induru ziravuze.
Ati: “…Ubwo twumvaga induru zivuga bavuga ngo abuzukuru bahitanye umuntu nanjye naje mpuruye nsanga barimo kumujyana kwa muganga nuko baza kutubwira ko yapfuye. Hano nta mutekano dufite kuko usanga twikandagira kubera ibisambo biturembeje”.
Undi muturage witwa André Sebatware we ashinja ubuyobozi kujenjekera abo bantu biyise ‘Abuzuku ba Shitani’
Abo buzukuru bakuye abantu umutima ku buryo uzi ubwenge ataha kare.
Ati: “…Nk’ejo bundi twafashe umwuzukuru wayogoje hano tubajyana kuri polisi n’ibintu basahuye mu ngo eshatu bukeye dusanga babarekuye. Ubwo rero iyo utamugendeye kure ngo utahe kare muramutse muhuye, yaguhitana.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi nawe yemereye itangazamakuru iby’iyo nkuru, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego hatangijwe iperereza kugira ngo abantu bose bakekwaho uruhare urwo ari rwo rwose bafatwe.
Abo buzukuru ba shitani bamaze igihe baraciye ibintu muri Rubavu ku buryo na Visi Perezida wa Sena Espérance Nyirasafari nawe aherutse gusaba inzego zose guhagurukira abo buzukuru ba sekibi bakuye abantu b’i Rubavu( ari naho akomoka) umutima.