Kagame Yemeye Kuzashyigikira Odinga

Perezida Paul Kagame avuga ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga ushaka kuzayobora Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika mu mwaka wa 2025 ubwo manda ya Moussa Faki Mahamat izaba irangiye.

Odinga yari aherutse mu Rwanda kubiganiraho na Perezida Kagame.

Hagati aho kandi hari n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo barangije kumwizeza kuzamuba inyuma muri uko kwiyamamaza kwe.

Amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe azaba muri Gashyantare, 2025.

- Advertisement -

Umunyapolitiki Raila Odinga afite imyaka 78 y’amavuko, akaba ari we ukomeye mu bandi bakora Politiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buyoboye Kenya.

Perezida Kagame yaraye abwiye NTV ko azashyigikira Odinga kuko ngo n’igihe yari Komiseri ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, yakoze akazi ke neza.

Ni inshingano yakoze hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2023

Perezida Kagame ati: “ Tuzamushyigikira.”

Umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango uhatanirwa nyuma ya buri myaka ine.

Moussa Faki we yari amaze kuwuyobora imyaka umunani kuko yabitorewe muri manda ebyiri.

Yatowe bwa mbere mu mwaka wa 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version