Diomaye Faye Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu Byeruye

Bassirou Diomaye Faye niwe weemejwe ko yatsinze amatora y’Umukuru wa Senegal mu buryo bweruye. Uwo bari bahanganye witwa Amadou Ba yahise amushimira ku ntsinzi ye.

Asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka irenga 10 ayobora iki gihugu kiri mu bifite demukarasi ikomeye kurusha ibindi byinshi muri Afurika.

Intsinzi ya Diomaye Faye niyo ya mbere igezweho n’umukandida wo mu batavuga rumwe na Guverinoma yari isanzwe iyoboye ku kiciro cya mbere cy’amatora.

Kuba uwo bari bahanganye yahise amushimira ku ntsinzi ye byatumye amakenga y’uko hari imidugararo yavuka, agabanuka.

Ni amatoraindorerezi zemeza ko yakozwe neza, nta rwaserera.

Ibi bituma Senegal iba igihugu cya mbere mu Burengerazuba bw’Afurika gitekanye kandi giteye imbere mu rwego rwa Politiki n’ubukungu.

Demukarasi ya Senegal irahamye kandi imaze igihe. Abanya Senegal bazi ko Demukarasi ari ishingiro ry’imibereho yabo ya buri munsi.

Abanyamakuru, intiti, abakora mu miryango itari iya Leta, abanyamadini, bose bemera ko amahame ya Demukarasi ari yo akwiye kuyobora imibereho y’igihugu umunsi ku wundi.

Muri iki gihugu kandi abanyapolitiki baho bagira umuco wo kugirwa inama n’abigeze kukiyobora.

Iyo hari ibibazo bya Politiki bikomereye igihugu akenshi abo bagabo nibo baba abahuza hagati ya Guverinoma n’abatavuga rumwe nayo.

Uretse kugeza ubu abakuru b’ibihugu bya Senegal bakiri ho ni Abdou Diouf, Abdoulaye Wade na Macky Sall.

Hagati aho Senegal isigaye ifite byinshi yishimira yagezeho ku butegetsi bwa Macky Sall.

Senegal

Igiheruka izamwibukiraho ni ukuba yarageze aho akava ku izima akemera ibyo abaturage bamusaga by’uko ava ku butegetsi hagendewe ku ngingo  y’uko manda ze zari zirangiye.

N’ubwo abo ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi bamusaga gukomeza, we yasanze byaba bihabanye n’ugushaka kw’abaturage benshi, yemera kuva ku izima.

Macky Sall yasanze guhatanira manda ya gatatu byaba bitandukanye n’Itegeko nshinga.

Uyu mugabo aherutse gufungura abantu benshi bari biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, abo mu ishyaka rye baramwamagana ariko we asanga kurekura abaturage ari ukubagirira neza hatitawe ku ishyaka babarizwamo.

Yabikoze ku nyungu z’abaturage atitaye ku ishyaka iryo ari ryo ryose.

Muri manda ya Sall kandi yayoboye Afurika yunze ubumwe hagati y’umwaka wa 2022 na 2023, asimbuye Mali byari byananiye kubera ibibazo by’umutekano muke iki gihugu kimazemo iminsi.

Macky Sall kandi yagize uruhare mu buvugizi bwakorewe Afurika mu Burusiya ngo ihabwe ingano yari ikeneye cyane kugira ngo igaburire abaturage bayo bari bashonjeshejwe n’ingaruka za COVID-19.

Yasabye Perezida Putin kuzirikana akamaro Afurika yagiriye Uburusiya n’isi muri rusange bityo avuga ko byaba byiza izirikanywe ntitereranywe mu bibazo bitandukanye.

Azibukirwa kandi k’ukuba yarubatse byinshi by’amajyambere birimo imihanda ya gari ya moshi, ibibuga by’indege, stades, ibitaro n’ibindi.

Macky Sall

Ku rundi ruhande, umuyobozi mushya wa Senegal nawe afite akazi kanini ko gufasha urubyiruko kubona akazi kubera ko 75% by’abaturage bafite munsi y’imyaka 35 y’amavuko.

Diomaye Faye agomba gukora ku buryo imishinga igihugu cye cyatangiye  mu gihe cy’uwamubanjirije ikomeza.

Muri yo harimo uwo gutangira gucukura petelori na gazi kandi ibi bizatuma igihugu cye kirangamirwa n’amahanga harimo n’ibihugu bikomeye.

Ni ahe ho kumenya guhitamo abafatanyabikorwa b’ingenzi ku gihugu cye.

Ubwo kandi ni ko agomba no guhangana n’ikibazo cy’abarwanyi b’aba Jihadists baciye ibintu mu Karere  Senegal iherereyemo cyane cyane ko aka gace kamaze n’igihe gakorerwamo za coups.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version