Ngororero: Umubyeyi W’Abana Batatu Wari Warabuze Yabonetse Yarapfuye

Mu Murenge wa Nyange hari amakuru avuga ko umugore wari warabuze, abaturage bakamutabariza yabonetse yarapfuye.

Umurambo we bawusanze mu masangano y’umugezi wa Nyabarongo n’umugezi wa Secoko.

Bamwe mu batuye aka gace babwiye Radio/TV 1 ko uriya mugore bakeka ko yashimuswe.

Ikindi ni uko yari afite abana batatu.

Umuturage w’aho uyu mugore yari atuye avuga ko hari abantu bahamagaye uwo mugore aragenda ariko baramutegereza baramubura.

Abana babwiye abaturanyi ko bagiye kuryama nyuma y’uko Nyina yitabye abo bantu.

Uwo muturage ati: “ Abana bagiye kureba aho Nyina yaryamaga basanga ntawe uhari”.

Abaturage kandi bavuga ko bishoboka ko abishe uriya mugore bamwishe bamushyira mu mufuka bamujugunya hari y’imigezi yavuzwe haruguru.

Ntiharamenyekana niba uwo mugore yazize ubwambuzi bw’abo bagizi ba nabi cyangwa niba urupfu rwe rwazize indi mpamvu.

Taarifa iracyashaka kumenya icyo Polisi ivuga kuri iki kintu ariko Umuvugizi wayo mu Burengerazuba ntaragira icyo abidusubizaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version