Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byagabanutse

RURA yatangaje ko guhera ku Cyumweru Taliki 08, Ukwakira, 2022 litiro ya Lisansi izagura Frw 1,580 n’aha litiro ya Mazutu ikazagura 1,578.

Litiro ya Mazutu ku ipompo yaguraga Frw 1607 n’aho iya lisansi ikagura Frw 1609.

RURA ivuga ko  Leta y’u Rwanda yigomwe amafaranga iyongera ku kiguzi cya Mazutu kugira ngo irinde ko bikomeza kuremerera umuguzi.

Ngo ni kuri iyi nshuro Leta yigomwe imisoro kugira ngo mazutu utazamukaho Frw 51 kuri litiro ahubwo izamukeho Frw 20.

- Advertisement -

Itangazo rya RURA ryashyizweho umukono na Déo Muvunyi uyobora uru rwego by’agateganyo rivuga ko kiriya cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ziremereye z’ubwiyongere bw’ibikomoka kuri Petelori ku bindi bicuruzwa.

Kuba ibiciro bitameze neza ku isoko ahanini bishingiye ku bibazo biri mu isi y’ubu bijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ibindi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version