Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gusubira ku mbuga nkoranyambaga, ariko kuri iyi nshuro azaba yashinze urubuga rwe bwite nk’uko umuvugizi we yabitangaje.
Jason Miller wabaye umujyanama wa Trump igihe kirekire akaba n’umuvugizi we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2020, yabwiye Fox News ko Trump azasubira ku mbuga nkoranyambaga mu mezi abiri cyangwa atatu.
Yongeyeho ko ruzaba ari urubuga rwe bwite, ruzahita ruganwa na miliyoni nyinshi z’abantu ndetse rugahindura imikorere y’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni ikintu ntekereza ko kizaba gikomeye cyane mu mbuga nkoranyambaga. Bizazana impinduka mu mukino kandi buri wese ategereje kureba icyo Perezida Trump azakora, ariko ruzaba ari urubuga rwe.”
Miller yavuze ko Trump amaze kwegerwa n’ibigo byinshi bimusaba ubufatanye ndetse ko arimo kuvugana n’abantu batandukanye kuri urwo rubuga rushya.
Trump yatanze isezerano ry’urubuga rushya mbere yo gusohoka muri White House, nyuma yo gutsindwa amatora na Joe Biden.
Ni icyemezo yafashe ubwo konti ze ku mbuga za Twitter na Facebook zari zimaze gufungwa, nyuma y’igihe yihanangirizwa kubera ubutumwa yandikaga ko yibwe amajwi mu matora ya perezida.
Icyemezo cyo gufunga burundu konti ze cyafashwe ashinjwa kuzifashisha mu gushishikariza abaturage guteza imvururu, bijyanye n’uburyo bigabije ingoro y’Inteko Ishinga amategeko ya Amerika, US Capital, ku wa 6 Mutarama.
Ni ibikorwa byaguyemo abantu batanu, abandi benshi batabwa muri yombi.