Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Donald Trump Agiye Gutangiza Urubuga Nkoranyambaga Rwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Donald Trump Agiye Gutangiza Urubuga Nkoranyambaga Rwe

Last updated: 22 March 2021 10:26 am
Share
US President Donald Trump uses his cellphone as he holds a roundtable discussion with Governors about the economic reopening of closures due to COVID-19, known as coronavirus, in the State Dining Room of the White House in Washington, DC, June 18, 2020. (Photo by SAUL LOEB / AFP) (Photo by SAUL LOEB/AFP via Getty Images)
SHARE

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye gusubira ku mbuga nkoranyambaga, ariko kuri iyi nshuro azaba yashinze urubuga rwe bwite nk’uko umuvugizi we yabitangaje.

Jason Miller wabaye umujyanama wa Trump igihe kirekire akaba n’umuvugizi we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2020, yabwiye Fox News ko Trump azasubira ku mbuga nkoranyambaga mu mezi abiri cyangwa atatu.

Yongeyeho ko ruzaba ari urubuga rwe bwite, ruzahita ruganwa na miliyoni nyinshi z’abantu ndetse rugahindura imikorere y’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni ikintu ntekereza ko kizaba gikomeye cyane mu mbuga nkoranyambaga. Bizazana impinduka mu mukino kandi buri wese ategereje kureba icyo Perezida Trump azakora, ariko ruzaba ari urubuga rwe.”

Miller yavuze ko Trump amaze kwegerwa n’ibigo byinshi bimusaba ubufatanye ndetse ko arimo kuvugana n’abantu batandukanye kuri urwo rubuga rushya.

Trump yatanze isezerano ry’urubuga rushya mbere yo gusohoka muri White House, nyuma yo gutsindwa amatora na Joe Biden.

Ni icyemezo yafashe ubwo konti ze ku mbuga za Twitter na Facebook zari zimaze gufungwa, nyuma y’igihe yihanangirizwa kubera ubutumwa yandikaga ko yibwe amajwi mu matora ya perezida.

Icyemezo cyo gufunga burundu konti ze cyafashwe ashinjwa kuzifashisha mu gushishikariza abaturage guteza imvururu, bijyanye n’uburyo bigabije ingoro y’Inteko Ishinga amategeko ya Amerika, US Capital, ku wa 6 Mutarama.

Ni ibikorwa byaguyemo abantu batanu, abandi benshi batabwa muri yombi.

TAGGED:Donald TrumpJason Miller
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutumwa Bugenewe Umusoreshwa Mbere y’Itariki Ntarengwa!
Next Article Ngirente Yitabiriye Umuhango Wo Gusezera Kuri Magufuli
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?