Ngirente Yitabiriye Umuhango Wo Gusezera Kuri Magufuli

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente niwe uzahagararira Perezida wa RepubulikaPaul Kagame mu muhango wo gusezera nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli.

Uyu muyobozi wa Tanzania aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize azize icyo Guverinoma ya Tanzania yise ‘indwara y’umutima.’

Umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli uzabera mu Murwa mukuru Dodoma mu minsi mike iri imbere.

Mu ijambo Perezida Kagame aherutse kugeza ku bari bitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya baherutse gushyirwa muri Guverinoma, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye, nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2020.

- Kwmamaza -

Ati “Ntabwo nasoza ijambo ryanjye ntihanganishije mu izina ryanjye bwite no mu rya guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, umuryango wa nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli ndetse n’abaturage ba Tanzania muri rusange.”

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Magufuli yari umuntu ushyira Afurika imbere akaba n’inshuti y’u Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwa Magufuli, ubu Tanzania iyoborwa na Madamu Samia Suluhu Hassan wari usanzwe ari visi perezida.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo yarahiriye kuyobora kiriya gihugu muri manda izasozwa mu 2025.

Perezida Suluhu yatangaje ko Magufuli azashyingurwa iwabo ku ivuko ahitwa Chato mu gace ka Geita, ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2020.

Geita, ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2020.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere muri Jamhuri Stadium mu murwa mukuru Dodoma.

Mu bayobozi batangajwe ko bitabira umuhango wo gusezera kuri Magufuli harimo bakuru b’ibihugu 11 muri Afurika.

Barimo Uhuru Kenyatta (Kenya), Filipe Nyusi (Mozambique) Lazarus Chakwera (Malawi), Azali Assoumani (Comoros), Emmerson Mnangagwa(Zimbabwe), Edgar Lungu (Zambia), Mokwaeetsi Masisi (Botswana), Hage Geingob(Namibia) Cyril Ramaphosa (Afurika y’Epfo) na Felix Tshisekedi (DRC).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version