Dore Impamvu Zitera ‘Abakozi Ba Leta’ Mu Rwanda Gutanga Serivisi MBI

Minisitiri w’Umurimo n’abakozi Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko kimwe mu bintu bitaragerwaho mu mikorere y’abakozi mu nzego za Leta ari uko hari urwego rudahagije rw’imyifatire n’imyitwarire ya bamwe mu bakozi ‘idashyigikira imbere imikorere myiza ndetse n’umuturage ntiyubahwe.’

Yabivuze ubwo yatangizaga Inama yo kwemeza Inyandiko ishyiraho Ingamba n’uburyo bwo Guteza Imbere Imyitwarire Mbonezamurimo mu Nzego za Leta (A Framework for Promoting Professional Values and Ethics in Public Service).

Ikindi Madamu Rwanyindo Kayirangwa avuga kitaragerwaho ni ugushyiraho uburyo buboneye bwubakira cyane cyane abakozi bashya ishingiro ry’imitekerereze n’imikorere yifuzwa mu nzego za Leta kandi iganisha ku musaruro.

Rwanyindo Fanfan avuga ko mu mikorere y’abakozi ba Leta hakirimo ikibazo cyo ‘kudashyira bihagije umuturage imbere.’

- Advertisement -

Ikiyongera kuri ibi, ngo ni uko nta buryo buzwi bwo gusuzuma no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo.

Minisitiri Fanfan Rwanyingo Kayirangwa(Photo@KT PRESS)

Ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zagenwe muri iyi nyandiko, risaba Inzego zose za Leta gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zagenwe  zigamije kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo yubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.”

Iyaba indahiro yabaga ingiro, byatanga umusaruro wifuzwa…

Mu kazi kabo, abakozi ba Leta basabwa gukora umurimo unoze kuko ariwo nkingi y’iterambere rirambye, bakawukora kinyamwuga kandi bakarangwa n’imyitwarire n’imitekerereze mbonezamurimo kugira ngo batange umusaruro ushimishije baba bategerejweho mu kazi.

Ingingo ya 10 y’Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta, iteganya ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha.

Umukozi wa Leta wese utangiye akazi mu butegetsi bwa Leta, ageragezwa mu gihe cy’amezi atandatu (6), aho umuyobozi we wo mu rwego rwa mbere asuzuma imikorere ye ku bijyanye n’ubushobozi, imyitwarire n’imyifatire mu kazi.

Igihe umukozi atangiye igeragezwa agomba kumenyeshwa mu nyandiko n’Umuyobozi ubifitiye ububasha, inshingano ze n’ibyo asabwa kubahiriza.

Abakozi ba Leta mu nzego zose batangira akazi barabanje kubirahirira

Kuri iyi ngingo hari abaturage babwiye Taarifa ko ikibazo kihaba ari uko iyo umukozi amenyeshejwe inshingano ze mu kazi ka  Leta, umukoresha we akenshi arekera iyo, ntagenzure uko zishyirwa mu bikorwa.

Umukozi wa Leta uri mu igeragezwa agira uburenganzira bw’ibanze nk’ubw’umukozi wa Leta warangije neza igeragezwa.

Umukozi wa Leta warangije igeragezwa mu butegetsi bwa Leta mu gihe cy’amezi atandatu (6) nibura, ntiyongera kugeragezwa iyo atangiye akandi kazi gasa n’ako yakoraga.

Iyo igihe cy’igeragezwa kirangiye rikagaragaza ko umukozi wa Leta ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Iyo igeragezwa rigaragaje ko uwageragejwe adashoboye akazi, ahita asezererwa nta mpaka n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Kuri iyi ngingo n’aho hari ubwo uwahawe akazi n’igeragezwa ariko bikaza kugaragara ko adashoboye, hari ubwo umukoresha we ashaka kumusezerera ariko agatinya kuko [rimwe na rimwe] uwo mukozi hari ubwo aba yaroherejwe na ‘runaka ukomeye.’

Ku rubuga rwa Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta haranditse ngo ‘icyakora, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zigaragara kandi zisobanutse.’

Impamvu zituma abakozi ba Leta bamwe na bamwe  badatanga umusaruro zikubiye muri eshatu z’ingenzi :

Gukorera ijisho:

Hari abakozi ba Leta mu nzego zayo zitandukanye bakora ari uko babona umukoresha wabo hafi aho.

Bisa n’aho batagira usuzuma imikorere yabo mu buryo buhoraho, ngo arebe ko batadeha.

Abakozi nk’aba bumva ko umusaruro uwo ariwo wose batanga nta kibazo biteye kuko baba bazahembwa.

Ikibabaje ni uko no muri uko kudeha kwabo, Leta iba yarabashyiriyeho n’uburyo bwo kwishimisha burimo amazi yo kunywa, umutobe, ikawa, isukari n’ibindi bigurwa mu misoro yatanzwe n’abaturage abo bakozi baba bashinzwe guha serivisi nziza!

Urugero rugaragaza ko hari abakozi ba Leta benshi bakorera ijisho  ni uburyo inzego za Leta cyane cyane Uturere duhiga kandi tukesa imihigo.

Iyo ushishoje, usanga abakora imihigo baba bagamije kwigana abandi, bagahiga  batagamije guteza imbere imibereho y’abaturage  ahubwo bagamije kuzuza raporo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kubyitegereza asanga ibyo abayobozi baza kumwereka ngo ni imihigo besheje ahubwo ‘biba ari ibintu batekinitse.’

Niyo mpamvu yigeze kohereza Minisitiri w’Intebe ngo abwire abayobozi bari bateraniye mu Ngoro y’Inteko ishinga ko umuhango wo guhigura no guhira usubitswe, ko bagomba gusubira aho bayobora ‘bagahindura imibereho y’abaturage.’

Indi mpamvu ituma abakozi ba Leta batanga umusaruro muke kandi ntibite ku muturage ni icyo bita ‘Nakora ntakora mfite kontaro, nyuma y’ukwezi nzahembwa.’

Ibyo babiterwa n’uko amategeko agenga umurimo mu Rwanda arimo ingingo nyinshi zibarengera, bigatuma kwirukana umukozi wa Leta bigora.

Abakozi bamaze igihe mu kazi ka Leta baba bazi neza ko imiterere y’amategeko ibaha icyuho cyo kwitwara uko bashaka.

Iyi myitwarire niyo ituma serivisi batanga ziba zitanoze bitewe n’uko zikererwa, zigatangwa zituzuye cyangwa nzitinatangwe na gato.

Perezida Paul Kagame yigeze kubwira abayobozi bakuru mu nzego za Leta ko bakwiye kureka umuco mubi wo guca bagenzi babo intege igihe bahawe inshingano nshya.

Mu mwiherero wabaye Tariki 30, Ukwakira, 2020, Perezida Kagame yanenze abayobozi baca bagenzi babo intege mu kazi

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ubwo umuntu ava mu mahanga mu bigo bikomeye aho abantu bamenyereye gukora vuba kandi neza, yagera mu Rwanda abo ahasanze bati: “ Genda gake n’abandi byarabananiye.”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kuko bica umuntu intege kandi yari aje mu kazi afite ibakwe n’urukundo rwo gukora ngo ateze igihugu cye imbere.

Ikindi kibazo umwe mu baturage twaganiriye avuga ko kidindiza imitangire myiza ya serivisi mu nzego za Leta ni uko hari ubwo umuntu ahabwa akazi atagashoboye ahubwo ari uko agahawe ‘n’umuntu ukomeye.’

Hari abakozi bamwe ba Leta biyumvamo ko ari ibikomerezwa, ko umukoresha wabo nta bubasha abafiteho kubera ko akazi bakora bakoherejwemo na runaka ukomeye.

Niho haturuka imvugo ivuga ngo ‘Uzi uko nageze aha?’

Imvugo imeze itya ituma mu kigo cya Leta habamo umwuka w’ubwoba no guhimana, bikagira ingaruka ku ireme rya serivisi zihabwa abaturage no ku musaruro igihugu kinjiza muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version