Dufashe Abakobwa Kubona Ikoranabuhanga Mu Myigire Y’Iki Gihe Cya COVID-Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abivuze mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama yigaga ku ikoreshwa ryagutse ry’umuyoboro mugari mu gutanga murandasi yiswe ‘Building The Bandwidth’.

Kagame yavuze ko kwiga muri iki gihe abantu batemerewe kwegerana kubera icyorezo COVID-19 byabaye ihurizo rikomeye kuko bisaba ikoranabuhanga ryifashisha murandasi kandi ngo ibikoresho byaryo ndetse naryo ubwaryo birahenze.

Umukuru w’Igihugu avuga ko n’ubwo kwiga muri ubu buryo bigoye kuri bose, ariko ku bakobwa bo ho ngo bifite umwihariko.

Ati: “ Dufite inshingano yo guharanira ko abakobwa bacu na bashiki bacu badasigara inyuma cyane mu gukoresha murandasi, tugakora uko dushoboye tukabafasha kuyibona itabahenze.”

- Advertisement -
Uburezi ni inkingi y’iterambere rirambye.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rwatangiye kandi ruzakomeza Politiki yo kuzamura imyigire y’umukobwa cyane cyane ifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Yabahaye urugero rw’Ishuri ryigisha abakobwa gukora porogaramu za Mudasobwa riba mu Karere ka Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy,  50% y’abanyeshuri baryigamo bakaba ari abakobwa.

Si iri shuri gusa , ahubwo hari n’ibigo byigisha imibare , siyansi n’ikoranabuhanga biri ku rwego mpuzamahanga nka African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ibindi.

Umukuru w’u Rwanda yarangije ijambo rye avuga ko abatuye igihugu ayoboye bazakomeza gukora uko bashoboye bagateza imbere uburezi budaheza kandi mu nzego zose.

N.B: Ifoto ibanza yafashwe mu bihe byo hambere ya COVID-19. Hari tariki 03, Nyakanga, 2012 Perezida Kagame yasuye abakobwa biga muri Gashora Girls Academy.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version