Dosiye ya Turahirwa Moses Yageze Mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Turahirwa Moses ukurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu yamamaye cyane mu mideli ubwo yashingaga inzu ikora imyenda yitwa Moshions.

Idosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha kuri uyu wa Kabiti taliki 03, Gicurasi, 2023.

Turahirwa Moses yafunzwe nyuma yo gutangaza ifoto ya pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umugore.

- Advertisement -

Bidatinze Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwahakanye ko ari rwo rwamuhaye iriya nyandiko.

Byatumye ubugenzacyaha buhita butangira kwinjira muri iki kibazo.

Umuvugizi wabwo witwa Dr. Thierry B.Murangira yabwiye itangazamakuru ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.

Turahirwa aherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda yamwemereye kunywera urumogi mu mihanda ya Kigali.

Uyu musore washinze inzu y’imideli ya Moshions yavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri filimi yari irimo gutunganywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version