Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Ashima Ko Ibitabo By’Imari ‘Bisigaye’ Bikorwa Neza

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yabwiye Inteko rusange y’imitwe yombi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko muri rusange ibitabo by’ibaruramari mu bigo bya Leta bikoze neza.

Ni  raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30, Kamena,2022.

Kamuhire yavuze ko mu bugenzuzi 221 bwakozwe ku bitabo by’ibaruramali, basanze inzego 151 zingana na 68% zabonye icyo bise ‘Ntamakemwa’.

Izindi nzego 57 zingana na 26% zibona ‘Byakwihanganirwa’ naho inzego 13 zingana na 6% zisigaye zibona ‘Biragayitse’.

- Advertisement -

Ubugenzuzi bw’imari ya Leta buvuga ko bwakoze igenzura rikubiye mu bwoko butanu ari bwo: 1. Ibitabo by’ibarurishamari (Financial), Iyubahirizwa ry’amategeko (Compliance), ubugenzuzi bucukumbuye (Performance), ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT) n’ubugenzuzi bwihariye (Special audit).

N’ubwo inzego zabonye Ntamakemwa ziyongereye, hari inzego 25 zabonye Ntamakemwa ariko zinahabwa n’ibyo bise ‘Byakwitonderwa’.

Mbere yo kubigeza ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, haru inzego 13 zitari  zifite mu ngengo y’imali yazo amafaranga yo kwishyura imisoro angana na Miliyari Frw 58.86.

Byagize ingaruka ku cyizere izo nzego zifitiwe n’abaturage n’abafatanyabikorwa bazo.

Umugenzuzi w’imari ya Leta yavuze ko izo nzego zirimo EDCL, RTDA na Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT).

Alexis Kamuhire yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko ibitabo by’imari bisigaye bikorwa neza

Mu zindi nzego zahawe Byakwitonderwa ni EUCL.

Kamuhire yabwiye intumwa za rubanda ko iki kigo kigura umuriro uhenze ku bikorera bikagitera igihombo gikabije.

Ikindi kigo yavuze ko gikorera mu gihombi ni ikitwa Bella Flowers.

Impamvu ngo ni uko kirushaho kwagura ibikorwa byacyo kurenza ubushobozi bwacyo.

Ikigo Muhabura Multichoice Company (MMC) cyananiwe kwishyura umwenda kibereyemo Banki, Umushinga EDCL/Interconnection of Electric Grids of Nile Equatorial Lakes Countries Project nawo ufite amafaranga wateganyirije kwishyura imyenda ungana na Miliyari Frw 24.

Hagati aho kandi hari inzego 32 zagejeje ku Rwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imali ya Leta ibitabo by’ibaruramali birimo amakosa.

Alexis Kamuhire

Izo nzego zasabwe kubanza gukosora ayo makosa kugira ngo bihabwe ‘Ntamakemwa’ bikaba byaradindije igenzura.

Izo nzego ni  EDCL, RDB, RTB, RSB na Rwanda Water Board.

Alexis Kamuhire avuga ko kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta ari inshingano zishingiye ku mategeko no gushyira umujyo mu ikoreshwa ry’umutungo ugenewe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibigo mpuzamahanga by’imari bishima uko u Rwanda rukoresha imari.

Perezida Kagame avuga ko kimwe mu byo Abanyarwanda biyemeje kugenderaho mu mikorere yabo harimo no kubazwa ibyo abantu bakora.

Indi nkuru wasoma:

Rwanda: Hari Inzego Za Leta Zisuzugura Urwego Rw’Umugenzuzi W’Imari Yayo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version