Dosiye Y’Abimukira Yongeye Kuganirwaho Hagati Ya Kagame Na Sunak

Mu ruzinduko Perezida  Paul Kagame ari mo mu Bwongereza yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Rishi Sunak ku idosiye ikomeye irebana n’ishyirwamubikorwa ry’amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Iyi dosiye  ntiratangira gushyirwa mu bikorwa kubera ibibazo byazamuwe n’inkiko zo mu Bwongereza ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavugaga ko mu Rwanda atari ahantu ho kwizerwa, ko ari igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda bwakoranye bya hafi n’ubuyobozi bw’Ubwongereza kugira ngo izi nzitizi ziveho.

Uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko rwarangije gushyira ku murongo ibirureba ndetse n’inzu abo bimukira bazabamo nazo zigeze kure zuzura.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame amaze iminsi asobanurira itangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwo rwiteguye kandi ko abo bimukira nibarugeramo, bazabana neza n’abandi Banyarwanda.

Icyakora yigeze kubwira umunyamakuru wa BBC ko abimukira nibataza, u Rwanda ruzasubiza amafaranga yo kuzabitaho rwahawe.

Si idosiye y’abimukira gusa Perezida Kagame yaganiriyeho na Rishi Sunak ahubwo yanamushimiye uruhare igihugu cye cyagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 rumaze rubohowe.

Ni uruhare runini kuko Ubwongereza buri mu bihugu byafashije u Rwanda kwiyubaka, rutera imbere ku rwego rugaragarira benshi ku isi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version