Ijambo Ry’Intiti Mugesera Ni Urugero Rw’Uko Abize Bashobora Kuba KIRIMBUZI

Mu mwaka wa 1992 hari taliki  22, Ugushyingo muri Kabaya, ubu ni mu Karere ka Ngororero umuhanga mu by’indimi witwa Dr.  Léon Mugesera yahavugiye ijambo ryaje kubiba urwango Abahutu  b’intagondwa bagiriye Abatutsi rutuma babica guhera taliki 07, Mata kugeza taliki 30, Nyakanga, 1994.

Icyo gihe yari yitabiriye inteko rusange y’ishyaka rukumbi ryariho mu Rwanda ritwaga Mouvément Révolutionnaire National pour le Devéloppement( MRND).

Inama nk’izo bazitaga Mitingi bikomoka ku Cyongereza “Meeting” cyangwa “Guhurira Hamwe”.

Dr.Léon Mugesera yari Visi Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba umwarimu muri Kaminuza ibyo bikamugira umwe mu baturage bari bubashywe iyo ku Gisenyi n’ahandi muri rusange.

- Advertisement -

Mu gihe yavugiyemo ririya jambo, yakoresheje inama ebyeri mu bihe bitandukanye zose zibera muri Perefegitura ya Gisenyi ari n’aho Perezida Habyarimana Juvénal yakomokaga.

Uyu mugabo waje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu, yashishikarije abarwanashyaka ba MRND kwica  Abatutsi abikora binyuze mu ijambo yavugiye ku Kabaya.

Iyo yavugiyemo ijambo rutwitsi ni iyateraniye muri Kamini Gaseke aho ku Kabaya, akaba yatakoresheje amagambo yashishikarizaga Abahutu kuzica Abatutsi bakabasubiza iyo baturutse muri Ethiopia baciye muri Nyabarongo.

Mu buryo busa n’aho bwari buteguwe, mitingi Mugesera yavugiyemo iryo jambo yabaye ikurikira iyo Colonel Théoneste Bagosora yari amaze igihe gito nawe akoresheje.

Iyi yabereye mu kigo cya gisirikare cya Butotori muri Komini Nyamyumba, icyo gihe hari taliki 21, Ugushyingo, 1992.

Ntabwo ibyayivugiwemo byamenyekanye cyane ariko nawe azwiho kuba ari we watangije icyo yise ‘Imperuka ku Batutsi”.

Mu mbwirwaruhame ya Léon Mugesera, yibanze ku gushishikariza abarwanashyaka ba MRND kugirira urwango Abatutsi, kuzabahiga no kubarimbura.

Ubwo yavugaga ngo ‘umwanzi’ nibo yashakaga kuvuga.

Yeruriye abarwanashyaka ba MRND ko bugarijwe n’umwanzi bityo abashyiramo ubwoba bw’uko nibatagira icyo bakora uwo mwanzi azabamara.

Ubwo kandi ni uko hirya no hino mu Rwanda hari Abatutsi bicwaga, haba muri Gisenyi n’ahandi.

Abenshi mu bicwaga bicwaga bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Ijambo rya Dr. Mugesera nk’intiti kandi akaba na Visi Perezida wa MRND ryarumvikanye cyane, riremerwa, abantu bariganiraho kugira ngo bamwe baryumvishe abandi nabo barisakaze.

Ryanatumye abarwanashyaka ba MRND batinyuka kwica Abatutsi kuko bumvaga bashyigikiwe n’abayobozi bakuru b’ishyaka ryabo.

Muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hari igitabo kigaragaramo bumwe mu buhamya bw’uwari uri muri iyo nama.

Uwo muntu yagize ati: “ Iyo nama yabereye ku kibuga cy’urusengero rwa Kiliziya Gatulika kuri Migongo. Muri iyo nama harimo abategetsi bakuru nka Colonel Serubuga, n’abategetsi batandukanye baturutse mu makomini yose ya Perefegitura ya Gisenyi”.

Amashusho agaragara mu bitabiriye iyi nama aberekana abenshi bambaye imyanda idoze mu bitenge bya MRND, abandi bambaye amashara, amakoma n’ibibabi by’inturusu.

Ubwo yazamukaga kuri podium ngo agire icyo avuga, Dr. Léon Mugesera yabwiye abari aho ko yaje gutanga ubutumwa no kuganira n’abaturage ba Gisenyi.

Uko imbwirwaruhame yakomezaga, niko yaje no kugera ku ngingo y’uko Abatutsi bagomba kunyuzwa inzira y’ubusamo ya Nyabarongo bagasubizwa iwabo muri Ethiopia.

Birumvikana ko yashakaga kuvuga ko kugira ngo basubizweyo ari byasabaga ko bicwa.

Kubera uburemere bw’iryo jambo ndetse n’uburyo uwarivuze yubahwaga, ntibyatinze inama ikirangira Abatutsi batangira kwicwa.

Ndetse Umututsikazi witwaga Mélanie  yahise asagarirwa n’Interahame ziramukubita zimusiga asambagurika.

Ntibyatinze kandi Abatutsi batangira kwicwa muri Komini ya Giciye muri Segiteri ya Shyira aho ni muri Perefegitura ya Gisenyi aho iyo nama yabereye.

Mu mwaka wakurikiye wa 1993 abandi Batutsi barishwe.

Hari umuturage watanze ubuhamya ati: “ Mu Ntangiriro za Mutarama, 1993 mu gace twari dutuyemo hishwe umuryango wa Kanigiri, umugore n’abana umunani”.

Mu gushimangira ibyo yavuze, Dr. Mugesera taliki 23, Mutarama, 1993 yakoresheje indi nama ahitwa Birembo muri Segiteri ya Mabuye, Komini ya Ramba nayo irangiye Abatutsi batangira kwicwa.

Mugesera yaje kuva mu Rwanda arahunga agenda mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina itangira.

Muri Mata, 2012 yaje gufatirwa muri Canada atangira gukurikiranwa n’ubutabera.

Nyuma y’urubanza rwe ruri mu zamaze igihe kurusha izindi mu Rwanda ni ukuvuga imyaka ine, yaje gukatirwa gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho.

Ibyaha yahamwe nabyo birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Uyu mugabo utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yahise ajurira ariko muri Nzeri 2020 Urukiko rw’Ubujurire rwashimangira  ko afungwa burundu ndetse urubanza rwe ruhita rupfundikirwa.

Ibyo Mugesera yakoze ni urugero rw’ingaruka ziterwa n’amagambo atambutswa n’intiti, abanyapolitiki n’abanyamakuru iyo ayo magambo arimo ubukana.

Mugesera yaje gukatirwa gufungwa burundu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version