Hagiye Kwigwa Uko Palestine Yashyirwa Muri UN

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kagiye kwicara gasuzume niba ibisabwa byose byuzuye ngo Palestine yamererwe kuba umunyamuryango uhoraho w’Umuryango w’Abibumbye.

Ni icyemezo gishyigikiwe cyane na Palestine n’inshuti zayo z’Abarabu ariko kitashimishije na gato Israel n’inshuti zayo.

Biteganyijwe ko bizagera taliki 22, Mata, 2024 haratangajwe niba Palestine yemerewe koko kuba umunyamuryango cyangwa byaranze.

Kugeza ubu Palestine yari umunyamuryango w’indorerezi mu Muryango w’Abibumbye, ariko yizeye ko wenda yazemererwa kuba umunyamuryango nk’ibindi bihugu byose bigize UN.

- Advertisement -

Icyizere igishingira ku ngingo y’uko amahanga muri iki gihe ayifitiye imbabazi kubera ibitero yagabweho na Israel mu guhashya Hamas.

Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye witwa Gilad Erdan yamaganye yivuye nyuma isuzumwa ry’uyu mushinga wa Palestine.

Gilad Erdan

Erdan avuga ko gushyigikira ko Palestine iba umunyamuryango uhoraho w’Umuryango w’Abibumbye ntaho bitaniye no guha ishingiro ibitero Hamas yagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2024.

Mu kwemeza niba Palestine ari cyangwa atari umunyamuryango wa UN, hagomba kubanza guterana mu muhezo abahagarariye ibihugu bigize Akanama gashinzwe amahoro ku isi, hanyuma ikizavamo kizaganirirwa mu nteko yagutse kurushaho kugira ngo hagire icyemezwa gitangarizwe amahanga.

Nibiramuka byemejwe ko Palestine ibaye umunyamuryango, bizamenyeshwa Inteko rusange bitorerwe hanyuma nihatorwa Yego ku bwiganze, hazabone kwemezwa ko iki gihugu kibaye ikinyamuryango wa UN mu buryo budasubirwaho.

Kwemera ko Palestine ari igihugu kinyamuryango wa UN bizaba bivuze ko ari igihugu cyemewe mu ruhando mpuzamahanga gikwiye kubaho gituranye na Israel.

N’ubwo nigitorwa ari uko bizaba bimeze, ku rundi ruhande, bizagorana ko bishoboka kubera ko Israel na Amerika bitaremeranya mu buryo budasubirwaho ko Palestine na Israel byaba ibihugu bibiri bibangikanye kandi byigenga.

Ikindi gikomeye ni uko hari itegeko ryasinywe n’Amerika ubwayo rivuga ko umunsi UN yatoye ko Palestine ari igihugu kigenga, Amerika izahita ihagarika inkunga yashyiraga mu kigega cya UN.

Mu mwaka wa 2011 Palestine nabwo yangiwe kujya muri UN bikozwe n’Amerika.

Amerika kandi yangiye Vietnam ko yinjira muri uyu Muryango mu mwaka wa 1976.

Uko bimeze kose, ubutegetsi bwa Joe Biden buzagira uruhare runini mu iyemeza cyangwa ihakana ry’iyo dosiye ya Palestine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version