Dosiye Y’Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana N’Uvugwaho Kumufasha Mu Cyaha Zagejejwe Mu Bushinjacyaha

Taarifa yamenye ko dosiye ya Umwari Chantal( umugore w’umunyamakuru Théoneste Nsengimana nawe ufunzwe) ndetse n’uwo ubugenzacyaha buvuga ko yamufashije mu guhimba impapuro mpimbano yagejejwe mu bushinjacyaha.

Icyakora Umwari Chantal we arakurikiranwa ari hanze( yarafunguwe) mu gihe Ihorahabona Jean de Dieu uvugwaho kumufasha mu guhimba uruhushya rwerekana ko yipimishije COVID-19 kandi atari byo we akurikiranwa afunzwe.

Aba bombi bari baherutse gutabwa muri yombi n’Ubugenzacyaha.

Umwari Chantal yafashwe akurikiranweho guhimba ko yipimishije COVID-19 kugira ngo yemererwe gusura umugabo we Théoneste Nsengimana kandi atarayipimishije.

- Advertisement -

Bidateye kabiri, ubugenzacyaha bwafashe Ihorahabona Jean de Dieu bushinja ko yafashije uriya mugore guhimba kiriya cyemezo cyo kwisuzumisha COVID-19.

Taarifa yaje kumenya ko uyu Ihorahabona Jean de Dieu yari asanzwe ari inshuti y’uyu muryango kuko yigeze no kuba umushoferi wa Théoneste Nsengimana wahoze ari umunyamakuru akaza gutabwa muri yombi taliki 14, Ukwakira, 2021.

Yari ari kumwe n’abandi bantu, bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda nk’uko amakuru yatangwaga n’inzego z’umutekano yabyemezaga icyo gihe.

Bwari bucye bizihiza umunsi abakorana na Ingabire Victoire Umuhoza bise ‘Ingabire Day.’

Ni umunsi bise ‘ngarukamwaka.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version