Moteri Z’Indege Za Air Tanzania Zirakemangwa

Kubera kutizera imikorere ya moteri zo mu bwoko bwitwa PW1524G-3 zikoreshwa n’indege za Tanzania zo mu bwoko bwa Airbus A220-300, ubuyoozi bw’ikigo cy’indege za Tanzania kitwa Air Tanzania, yabaye gihagaritse ingendo zijya mu bihugu bimwe na bimwe.

Itangazo iki kigo cyahaye ikinyamakuru The Citizen rivuga ko bahagaritse izi ngendo nyuma yo kubona ko muri iki gihe bigoye ko haboneka uburyo bwo gusana ziriya moteri.

Bisa n’aho babikoze birinda impanuka mbi zazaterwa n’uko moteri yagirira ikibazo mu kirere cyangwa se ikakigira mu gihe iri kugwa ikaba yahitana abantu.

Iryo tangazo rigira riti: “ Mu rwego rwo kugira ngo dukoreshe neza indege dufite, twasanze ibyiza ari uko hari indege zaba ziretse kuguruka, abatekinisiye bacu bakabanza kuzitaho  zikazaguruka ibintu byose byaragiye ku murongo.”

- Advertisement -

Mu itangazo ry’iki kigo ariko, birinze kuvuga ibihugu indege z’iki kigo zitazaganamo, icyakora ikizwi ni uko gifite indege 12.

Imbere muri Tanzania zikorera ingendo ahitwa Dodoma, Kilimanjaro, Kigoma, Mpanda, Geita, Mbeya, Mtwara, Mwanza, Bukoba, Songea, Tabora, Iringa, Arusha ndetse no muri Zanzibar.

Air Tanzania kandi ijya  Mumbai mu Buhinde, Lubumbashi muri DRC, Nairobi muri Kenya), Hahaya mu Birwa bya Comoros, Ndola na Lusaka muri Zambia, Harare muri Zimbabwe, Bujumbura mu Burundi na  Entebbe muri Uganda.

Gisanganywe na gahunda zo kuzajya ahandi ku isi harimo Dzaoudzi  mu Birwa bya Mayotte, Dubai, Juba muri Sudani y’Epfo, Johannesburg muri Afurika y’Epfo,  Lagos muri Nigeria, Accra muri Ghana n’i  London mu Bwongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version