Umwaka Wa 2021 Uzarangira Hakingiwe Abanyarwanda Miliyoni 5- Dr Ngamije

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko kugira ngo ubuzima buzabe bwasubiye mu buryo, umwaka wa 2021 uzarangira harakingiwe Abanyarwanda miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi zagomba gukingirwa kugira ngo byibura 60% by’Abanyarwanda bibe bikingiye.

Dr Ngamije yabivugiye mu kiganiro yahaye RBA kuri iki cyumweru cyari kigamije gusobanura bimwe mu byemezo byaraye bifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri Ngamije yavuze ko iriya nama idasanzwe yateranye kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 bumaze igihe gito buri hejuru, bityo bikaba byari ngombwa ko hagira izindi ngamba zifatwa..

Mu zaraye zifashwe hari ko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa tatu z’ijoro kandi ko nta birori na bito byemewe.

- Kwmamaza -

Avuga kimwe mu bintu byakorwa mu buryo burambye kugira ngo kiriya cyorezo ntigikomeze gukoma mu nkokora imirimo y’igihugu, Dr Daniel Ngamije yavuze ko hari gahunda y’uko bitarenze umwaka wa 2021, Abanyarwanda bangana na miliyoni eshanu  muri miliyoni zirindwi bazaba barakingiwe.

Dr Ngamije abivuze hasigaye amezi atanu hafi n’igice ngo umwaka wa 2021 urangire.

Ikindi ni uko muri iki gihe hari ikibazo cy’uko inkingo zakorerwaga mu Buhinde zifashishwaga muri gahunda ya COVAX zitakiboneka ku bwinshi kubera impamvu zitandukanye Taarifa yanditseho mu nkuru zabanjirije iyi.

Gusa hari amahirwe ko inkingo z’u Bushinwa zigiye gutangira gutangwa kandi zo ni nyinshi ugereranyije n’iz’u Buhinde, akarusho kakaba ko zikorwa n’inganda ebyiri Sinovac Biotech Ltd. Na  Sinopharm Group Co.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version