Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Minisitiri w'Intebe yabashimiye uko bitwaye abasaba kuzongeramo imbaraga ubutaha.

Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye Abanyarwanda bitabiriye Shampiyona y’isi y’amagare iherutse kubera mu Rwanda abashimira uko babyitwayemo anabasezeranya ko uyu mukino uzarushaho kongererwa imbaraga mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w’Intebe yababwiye ko ibyo bakoze byari indashyikirwa kandi byagaragaje ko u Rwanda rutakira gusa amarushanwa ahubwo ko rukora ku buryo bizagenda neza uko bishoboka kose.

Kuri we, ririya siganwa ryabaye iry’amateka kandi ngo byashobotse binyuze mu gukorana kw’inzego, haba iz’umutekano cyangwa izindi.

Uretse inzego z’umutekano ahanini Polisi, Minisitiri w’Intebe yashimye na Federasiyo y’umukino w’amagare, ashima abikorera ku giti cyabo bagize uruhare mu kwakira abantu muri hoteli n’abandi batumye abitabiriye ririya siganwa bagubwa neza.

Muri rusange yashimye Abanyarwanda bose agira ati: “ Mwagaragaje ishyaka n’ubutwari, Mwarakoze cyane! Abafana mwese mwarakoze kuza.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma izakomeza guteza imbere siporo muri rusange, iyo gutwara igare ikazaba umwihariko.

Yaboneyeho no kuvuga ko uwatwaye iri siganwa ry’isi witwa Pogacar akenewe kuzitabira Tour du Rwanda umwaka utaha icyakora ubusanzwe biterwa n’uko iri siganwa rizamurirwa urwego mpuzamahanga bikozwe n’ishyirahamwe ryaryo ku isi Union Cycliste Internationale, UCI.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asangira ikirahure na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.

Nsengiyumva yanababwiye ko Perezida Paul Kagame abashimira ibyo bakoze byose muri kiriya gihe.

Perezida Kagame nawe ubwo yabakiraga mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center yababwiye ko igihe cyose bazashakira gusura u Rwanda bazasanga amarembo yarwo afunguye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version