Dr. Kalibata Yahawe Igihembo Cyo Guteza Imbere Ubuhinzi Muri Afurika

Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika rigamie guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, kuri uyu wa Kabiri yahawe igihembo n’Ihuriro nyafurika riharanira guteza imbere imbuto no kongera umusaruro (APBA), kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi kuri uyu mugabane.

APBA (African Plant Breeders Association) yamugeneye igihembo mu nama yayo ya kabiri irimo kubera mu Rwanda.

Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Dr Kalibata na Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi, Ambasaderi Josefa Sacko n’abandi.

Perezida wa APBA Prof. Eric Yirenkyi Danquah, yavuze ko Dr. Kalibata yitangiye kurwanya inzara n’ubukene muri Afurika mu bihe boitandukanye, nka Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda na Perezida wa AGRA.

- Advertisement -

Ati “Mu myaka itandatu wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda, ubukene bwamanutse hejuru ya 20%. Wazamuye ingengo y’imari y’ubuhinzi ku mwaka iva kuri miliyoni $10 igera kuri miliyoni $150. U Rwanda kandi rwabaye igihugu cya mbere cyasinye kuri gahunda ijyanye no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.”

Yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu 2008 kugeza mu 2014. Yaje kuba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda mu gihe gito.

Dr. Kalibata yanahawe ibindi bihembo birimo Yara Prize (2012), impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na kaminuza za Liège (2018) na McGill (2019), n’ibindi.

Mu 2019 yanagizwe intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku nama ya 2021 Food Systems Summit, yabereye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version