Ligue 1 Uber Eats Yatangiye Kwagurira Ibikorwa Byayo Mu Rwanda

Muri gahunda yayo yo guteza imbere Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bufaransa (Ligue 1 Uber Eats) ku rwego mpuzamahanga, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (LFP) ryahuye n’abafana batandukanye mu Rwanda, banahabwa ibihembo bitandukanye.

Iryo shyirahamwe ryateguye ibirori bya Ligue 1 Touch i Kigali, byabaye ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021. Byahuriranye n’umukino wahuje Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain.

Abafana benshi, amasosiyete n’itangazamakuru bahuriye kuri Canal Olympia ku i Rebero, mu birori by’ubusabane byo kwihera ijisho umukino umenyerewe nka ‘Le Classique’, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Bamwe mu banyamahirwe babashije gutsindira ibihembo bishimishije byatanzwe na CANAL+, Ligue 1 Uber Eats n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB).

Iyi gahunda ya Ligue 1 Touch yatangijwe muri Nzeri 2020, igamije guhura n’abafana baturutse impande zose z’isi bityo igateza imbere Ligue 1 Uber Eats hamwe n’amakipe yayo mu turere igamijemo ibikorwa by’iterambere.

Ibirori nk’ibi kandi byabereye icyarimwe i Douala muri Cameroun, aho abafana naho bashoboye kureba uyu mukino no mu buryo bwihariye ndetse no kwishimira ibikorwa binyuranye byari byateguye mbere y’umukino.

Ligue 1 Uber Eats ishaka kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika, nka kamwe mu turere tw’ingenzi mu iterambere ryayo.

Muri gahunda ya Ligue 1 Touch, ibikorwa nk’ibi bizakomeza kuba inshuro zinyuranye mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwegeranan’abakunzi ba Ligue 1 Uber Eats muri Africa.

 

Ibi birori byabereye muri Canal Olympia ku i Rebero
Abafana barebeye hamwe umukino wa Olympique de Marseille na Paris Saint Germain, warangiye amakipe yombi anganya 0-0
Abafana bahuye n’abayobozi batandukanye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version