Imodoka y’Abadipolomate Yafatiwe Mu Rwanda Ipakiye Ibilo 45 By’Amahembe y’Inzovu

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda ibilo 45 by’amahembe y’inzovu, yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse ku kigo SINELAC gishinzwe iby’amashanyarazi.

Icyo kigo gishamikiye ku Muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL), kikagira icyicaro i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Giheruka guhabwa Fidele Ndayisaba nk’umuyobozi mukuru.

Abatawe muri yombi ni Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaque ukomoka mu Burundi na Nicodeme Bagabo ukomoka muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.

RIB yakomeje iti “Bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.”

- Advertisement -

Amakuru avuga ko ayo mahembe yaturutse mu Mujyi wa Bukavu, yinjirizwa mu Rwanda mu Karere ka Rusizi.

RIB yatangaje ko bariya bantu bane bafashwe mu bihe bitandukanye.

Yanditse kuri Twitter iti “Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi, naho amahembe akaba yafatiwe mu modoka y’abadipolomate yanditse kuri SINELAC, yakoreshwaga n’umukozi wa SINELAC witwa Murokozi Desire.”

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yaburiye abaturarwanda, ibasaba kutishora mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu ndetse n’ibindi bikomoka ku bwoko bw’inyamaswa bukomye kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Itegeko riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Aya mahembe yafatiwe mu Rwanda

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version