Dr. Kayumba Christopher Yashinze Ishyaka

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yashinze ishyaka yise Rwandese Platform for Democracy (RPD), akaba yizera ko rizatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rugendera kuri Demokarasi kandi rufite iterambere rirambye.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 16 Werurwe, Dr Kayumba yavuze ko abagize uru rubuga rwa politiki baturuka mu nzego zitandukanye nubwo bataratangazwa, ubuyobozi bwarwo nabwo bukazashyirwa ahabona mu bihe biri imbere.

Yarondoye ibibazo yabonye mu gihugu birimo n’ibyagaragajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 nk’impamvu zatumye ashinga iri shyaka.

Yakomeje ati “Icyerekezo cyacu ni ukubaka u Rwanda rushyize hamwe, rw’ubworoherane, rutekanye, rufite amahoro, rukora kandi ruteye imbere, kimwe na Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange.”

- Advertisement -

Ntabwo kugeza ubu RPD irandikwa nk’umutwe wa politiki wemewe mu Rwanda.

Dr Kayumba yabwiye Taarifa ati “Ibyo kwiyandikisha bizatangira nyuma, biri muri gahunda.”

Asanzwe ari umunyamakuru ubimazemo igihe mu Rwanda.

Ni igikorwa atangaje nyuma y’igihe avuze ko hari imishinga yize ubwo yari afunzwe guhera mu Ukuboza 2019 kugeza mu Ukuboza 2020.

Icyo gihe yafashwe ashinjwa gusindira mu ruhame no guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, aza guhamwa n’icyaha cyo guteza imvururu ku kivuga cy’indege akatirwa gufungwa umwaka umwe.

Ubwo yafungurwaga yavuze ko yajuririye icyaha yahamijwe n’igihano yahawe, akomeza guhamya ko yafunzwe arengana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version