Pasiporo Nyarwanda Nyinshi Zigiye Guta Agaciro

Guhera ku wa 28 Kamena 2019 kugeza ku wa 27 Kamena 2021, imyaka ibiri izaba yuzuye nk’igihe cyahawe abakoresha pasiporo nyarwanda ngo bose bazabe bakoresha iz’ikoranabuhanga z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni pasiporo zijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agenga ishyirwaho rya pasiporo.

Pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga yatanzwe bwa mbere ku wa 28 Kamena 2019, guhera ubwo ni zo zonyine zemerewe gutangwa.

Gusa izatanzwe mbere y’iyo tariki zitararenza imyaka itanu zisohotse, ziracyifashishwa mu ngendo. Ni ukuvuga izasohotse hagati ya tariki 29 Kamena 2016 kugeza ku wa 28 Kamena 2019.

- Advertisement -

Guhera ku wa 28 Kamena 2021 hazaba hemewe gusa pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga ya EAC.

Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka Ushinzwe Serivisi Zihabwa Abanyarwanda, Rusanganwa Jean Damascène, yabwiye Taarifa ko bitoroshye kumenya pasiporo zitarahindurwa ku buryo zishobora guta agaciro zitarangije igihe.

Ati “Ubungubu pasiporo ziri mu bantu zikeneye kuzahinduzwa zatanzwe mu myaka itatu yabanje ntabwo ziri hasi ya 100.000. Ntabwo zose barazihindura.”

“Ntabwo twamenya izitarahindurwa kuko ntidutandukanya uje guhinduza iyarangiye cyangwa usaba bwa mbere. Tugiye kubibara twabikora ariko mu ikoranabuhanga ntabwo bihita bibitwereka.”

Pasiporo nshya ihagaze ite?

Pasiporo igomba gusigara ikoreshwa ifite ibyiciro birimo pasiporo isanzwe y’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe, igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Iy’abana ifite paji 34 yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, igura 25.000Frw. Pasiporo isanzwe y’abakuru ya paji 50 igura 75000 Frw ikamara imyaka itanu, naho pasiporo isanzwe ifite paji 66 imara imyaka 10, igura 100.000 Frw.

Hari n’icyiciro cya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi, ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta. Ifite paji 50, ikamara imyaka itanu ku kiguzi cya 15.000 Frw.

Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka ifite paji 50, imara imyaka 5, igurwa 50 000 Frw.

Rusanganwa yavuze ko nta mpungenge ko ibihe bya COVID-19 byahungabanyije ubukungu bwa benshi bizaba imbogamizi mu gutuma abantu batinda gufata pasiporo nshya, kuko hari igihe umuntu ayifata ari uko afite urugendo gusa.

Ati “Impamvu tubivuga ni ukugira ngo wa wundi wicaranye pasiporo [yatanzwe mbere ya 2019] akeka ko mu kwa karindwi 2021 azayigenderaho cyangwa mu kwa munani, abimenye ko atazayigenderaho, ariko ashobora kutayihinduza nonaha.”

 “Abantu baduhangayikisha cyane ni abantu baba mu bihugu byo mu mahanga kuko bo gutunga pasiporo biba ari itegeko. Ariko umuntu uri mu Rwanda ashobora no kudakenera kuyihinduza.”

Kugeza ubu ababa mu mahanga basaba pasiporo banyuze ku rubuga Irembo, bakuzuza ibisabwa, bakishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga dosiye ikaba iruzuye.

Kubona pasiporo ku muntu uri mu mahanga bishobora gufata iminsi itarenze ine kimwe n’uwayisabiye mu Rwanda, mu gihe mbere bitajyaga munsi y’ukwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version