Dr. Kayumba Yahanishijwe Igifungo ‘Gisubitse’

Urukiko Rukuru  rwanzuye ko Dr. Kayumba Christopher ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, rumukatira gufungwa ‘imyaka ibiri isubitswemo umwaka umwe.’

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kiriya cyaha yagikoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.

Uru rukiko rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ‘adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato’ umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwo munyeshuri yigaga Itangazamakuru.

- Kwmamaza -

Muri Gashyantare 2023 Dr Kayumba yagizwe umwere  ndetse ahita arekurwa.

Ntibyatinze Ubushinjacyaha burajurira.

Urukiko Rukuru rwaje kwemera  ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe mu byo bwamuregaga.

Nyuma yo kubisuzuma bwaje kwemeza ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18.

Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).

Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwe mu barimu b’itangazamakuru bakomeye kurusha abandi mu Rwanda.

Ubwo yaregwaga, yarezwe yafashe ku ngufu abakobwa babiri, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru. Uyu we ngo yagerageje kumufata ku ngufu ariko ntibyamukundira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version