Inteko Y’Umuco Iti: ‘ Twari Tuzi Ko Imbwa Ariyo Irya Umuntu, Umuntu Atarya Imbwa!”

Intebe y’Inteko y’Umuco Nyarwanda Ambasaderi Robert Masozera yabwiye Taarifa ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari ahantu mu Rwanda barya imbwa, ari ibintu bidasanzwe. Avuga ko ubusanzwe imbwa ari yo izwiho kurya umuntu ariko ko ‘nta muntu urya imbwa’.

Ngo iyo umuntu ariye imbwa, nibwo biba inkuru, ibintu bikitwa ko byacitse.

Amb Masozera avuga ko ibyiza by’umuco w’Abanyarwanda ari uko iyo ikintu kibaye bagasanga kitari umuco wabo bahita bacyamagana.

Ngo ntibisaba ko haba hari amategeko yanditse akibuza.

- Advertisement -

Ati: “ Umuco w’Abanyarwanda ikiza cyawo ntugira amategeko yanditswe, ariko iyo ikintu kibangamiye umuco wabo gihita kigaragara. Iyo kurya imbwa biteje intugunda mu Banyarwanda bihita biba ikibazo kandi uko nsanzwe mbizi  ni uko imbwa ariyo irya umuntu ariko si umuntu urya imbwa.”

Intebe y’Inteko y’umuco w’Abanyarwanda Amb Robert Masozera avuga ko ‘kizira mu Banyarwanda’ kurya ibinyamajanja: imbwa n’injangwe.

Icyakora avuga ko umunsi kurya imbwa byabaye ikintu Abanyarwanda bifuza ko cyajya mu byo bemera ko biribwa, Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi izababaza niba bumva iyo ngingo nayo ikwiye kuba mubyo iriya Nteko ishinzwe gusigasira kuko ari bo ba nyiri ururimi na nyirumuco.

Impamvu ngo ni uko umuco ari ihuriro ry’ibyo abantu bumvikanyeho ngo bibarange mu byo bafungura, imyizerere, imirimbo, imvugo  n’ibindi.

Iteka rya Minisitiri hari icyo ribivugaho…

Iteka rya Minisitiri nimero 012/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye ibagwa ry’amatungo n’ubugenzuzi bw’inyama rivuga ko amatungo arebwa n’iri teka ari inka, ihene, intama, ingurube, cyangwa ifarasi, kimwe n’inyamaswa zo mu gasozi zibarurirwa mu mihigo minini.

Zimwe mu nyamaswa z’imihigo minini zizwi harimo intare, ingwe, inkura, inzovu hamwe n’imbogo ariko  imbwa ntivugwamo.

Andi matungo yemewe harimo inkoko, imbata, inkwavu n’amafi ariko na yo agategurwa mu buryo bwizewe hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kugira ngo atange inyama zidateza ikibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version