Dr Nsabimana Wayoboraga RURA Yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Dr Nsabimana Ernest wayoboraga Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimbuye Gatete Claver wagizwe Ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ni impinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Paul Kagame.

Muri izo mpiduka kandi, Eng Uwase Patricie yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri.

Eng Uwase Patricie

Mbere yo kuyobora RURA, Dr Nsabimana yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushizwe Imyubakire n’Ibikorwa remezo. Mbere yaho yari Umuyobozi wa IPRC Karongi.

- Kwmamaza -

Afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri Kyung Hee University muri Korea y’Epfo.

Asimbuye Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo guhera ku wa 6 Mata 2018. Mbere yaho yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi guhera muri Gashyantare 2013.

Mbere yaho kandi yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (2011 kugeza mu 2013), nyuma y’igihe ari Visi Guverineri wayo.

Ntabwo ari mushya muri dipolomasi kuko yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo u Bwongereza,  Ireland, na Iceland guhera mu Ugushyingo 2005 kugeza mu Ukuboza 2009.

Ambasaderi Gatete Claver
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version