Rihanna Aratwite

Umuhanzi akaba n’umunyamideli ukomeye Rihanna aratwite. Agiye kwibaruka umwana we w’imfura hamwe n’umuraperi A$AP Rocky

Rihanna w’imyaka 33 hamwe n’umukunzi we bafotowe mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa New York, aho uyu mukobwa yari yambaye ikoti rirerire ariko inda igaragara.

Muri imwe mu mafoto yabo yagiye ahagaragara, A$AP Rocky aba asoma mu ruhanga rw’ugiye kumubyarira umwana wa mbere.

Ruhanna hamwe ‘umukunzi we / Ifoto ya DIGGZY/Shutterstock

Muri Gicurasi uyu musore yemeje ko Rihanna bakundana, avuga ati “ni urukundo rw’ubuzima bwanjye.”  A$AP Rocky na we afite imyaka 33.

- Advertisement -

Ikinyamakuru PEOPLE  mu Ugushyingo 2020 nibwo cyatangaje ko cyabonye amakuru ko Rihanna na A$AP Rocky bakundana byimbitse, nyuma y’imyaka myinshi ari inshuti zisanzwe.

Ni inkuru zatangiye gusakara muri  Mutarama 2020 ubwo Rihana yari amaze gutandukana n’umuherwe Hassan Jameel, bari bamaranye imyaka itatu.

Muri Nyakanga Rihanna yaje gufatanya na A$AP Rocky mu kumenyekanisha ibikorwa bye byo gutunganya ubwiza, yise Fenty Skin.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version