Israel Yiciye Umuyobozi Muri Hamas Ahantu Banywera Ikawa Benshi Barahagwa

Mbere y’uko bombe ihagwa, ahacururizwa ikawa hitwa Al-Baqa hari hateraniye abanyeshuri, abahanzi n’abandi bantu bari kuganira, basangira ubwoko butandukanye bw’ikawa.

Ni ahantu BBC ivuga ko hirengeye inyanja abantu baba bareba hirya no hino kandi hazwi cyane mu Mujyi wa Gaza.

Mu gihe rero bari bakiri muri ibyo biganiro, bari kwandika kuri Telefone zabo, nibwo haje umwe mu bayobozi ba Hamas wari umaze iminsi uhigwa na Israel nawe aje kunywa ikawa.

Yahageze asanga hari abaje kwifuriza abandi isabukuru nziza y’amavuko, aricara atumiza agakawa.

- Kwmamaza -

Yaje yambaye umwambaro wa gisivili nk’uko uwabibonye yabibwiye BBC.

Mu buryo butunguranye, nibwo akaga kagwiriye abo bantu ubwo bombe yiyesuraga aho hantu igitana uwo muntu wo muri Hamas n’abandi bantu barenga 20.

Abari hafi aho bahise bakwira imishwaro, ariko abandi bahitamo kuza kureba niba nta baba bagihumeka.

Uwabibonye yagize ati: ” Ni akaga kagwiririye benshi kandi karabahitana”.

Harabarurwa abantu 29 bari bahari kandi abagera 22 bo bahise bahasiga ubuzima.

Ikindi ni uko icyenda muri bo bari abagore n’abana, barimo abanyeshuri, abahanzi, impirimbanyi mu mibereho myiza, umugore ukina iteramakofe, ukina football n’umukozi w’aho byabereye.

Ingabo za Israel zivuga ko zikora ibyo bikorwa mu rwego rwo gusenya burundu Hamas no kuyihatira byanze bikunze kurekura abantu bayo bayatwaye bunyago.

Bombe yarashwe yishe abantu nabi, ishwanyaguza imibiri yabo, ku buryo hari abo utamenya abo ari bo.

Ahanywerwa ikawa hitwa Al-Baqa ni ahantu hasanzwe hakunzwe na benshi harimo n’abanyamakuru.

Igice cya BBC gishinzwe gusesengura neza amashusho kitwa BBC Verify kivuga ko iriya bombe yarashwe hariya hantu yapimaga ibilo 230.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto