Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dr. Sabin Nsanzimana Yongerewe Inshingano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dr. Sabin Nsanzimana Yongerewe Inshingano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2022 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yahaye Dr. Sabin Nsanzimana inshingano zo ku rwego rwa Minisitiri nyuma yo kumuvana  k’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare akamugira Minisitiri w’ubuzima.

Yagiye kuri izi nshingano asimbuye Dr. Daniel Ngamije wari umaze imyaka mike asimbuye Dr. Diane Gashumba usigaye uhagarariye u Rwanda muri Suède no mu bihugu bituranye nayo nka Norvège na Denmark.

Muri Gashyantare, 2022 nibwo itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Intebe ryatangaje ko Dr. Sabin Nsanzimana yavanywe k’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC,  ahabwa inshingano zo kuyobora Ibitaro bya Kaminuza bya Butare.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifurije Dr.Sabin Nsanzimana imirimo myiza.

Bimwe mu byo Dr. Nsanzimana yibukirwaho kugeza ubu ni umuhati yashyize mu rugamba u Rwanda rwahanganye na COVID-19 guhera muri Gashyantare, 2020 kugeza ubwo yahabwaga izindi nshingano.

Dr. Sabin Nsanzimana  ni umuganga wazobereye mu buvuzi bw’indwara zandura, ibyo bita Virology.

Mu nshingano nshya yahawe, azaba yungirijwe na Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/HnV1oC855v

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 28, 2022

TAGGED:featuredMinisiteriNsabimanaSabinUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yavuze Uko Ikibazo Cy’Umutekano Mucye Muri DRC Cyakemuka
Next Article Rwanda: Hari Ibinyabiziga Bimaze Imyaka 40 Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?