Perezida Paul Kagame yahaye Dr. Sabin Nsanzimana inshingano zo ku rwego rwa Minisitiri nyuma yo kumuvana k’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare akamugira Minisitiri w’ubuzima.
Yagiye kuri izi nshingano asimbuye Dr. Daniel Ngamije wari umaze imyaka mike asimbuye Dr. Diane Gashumba usigaye uhagarariye u Rwanda muri Suède no mu bihugu bituranye nayo nka Norvège na Denmark.
Muri Gashyantare, 2022 nibwo itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Intebe ryatangaje ko Dr. Sabin Nsanzimana yavanywe k’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ahabwa inshingano zo kuyobora Ibitaro bya Kaminuza bya Butare.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifurije Dr.Sabin Nsanzimana imirimo myiza.
Bimwe mu byo Dr. Nsanzimana yibukirwaho kugeza ubu ni umuhati yashyize mu rugamba u Rwanda rwahanganye na COVID-19 guhera muri Gashyantare, 2020 kugeza ubwo yahabwaga izindi nshingano.
Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga wazobereye mu buvuzi bw’indwara zandura, ibyo bita Virology.
Mu nshingano nshya yahawe, azaba yungirijwe na Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/HnV1oC855v
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 28, 2022