DRC: Abantu 200 Baravugwaho Kwicwa N’Ikirombe i Rubaya

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
i Rubaya. Ifoto: Radio Okapi

Kuwa Kabiri, Tariki 03 Werurwe, inkangu yibasiye ikirombe cya Gasasa giherereye nko ku birometero bitanu uvuye Rubaya-Centre, mu karere ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bigakekwa ko haguye abantu 200.

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeje, abaturage batinya ko umubare w’abahitanywe n’iyo mpanuka ushobora kurenga 200, hashingiwe ku mubare w’abantu bakora buri munsi muri icyo kirombe gikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi mu buryo bwa gakondo.

Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’abaturage bari aho byabereye bubivuga, amakuru ajyanye n’iyi mpanuka aracyakusanywa kandi ashobora kurushaho gukura abantu umutima.

Radio Okapi ivuga ko hari abaturage bayibwiye ko inzego z’ibanze zababujije gutangaza amakuru ajyanye n’iyo mpanuka, ndetse hari abavugwaho gufatwa bazira gufata amashusho y’ibyabaye.

Kuri uyu wa Gatatu i Rubaya hazindukiye agahinda kenshi mu baturage n’impungenge z’uko abantu benshi basize ubuzima muri ibi byago.

Mu mihanda y’uyu mujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiryango myinshi ntiyari ifite amakuru y’ababo bari bari ku kazi igihe inkangu yabaga.

Ahabereye impanuka, ibikorwa byo gushakisha ababa bagihumeka cyangwa imirambo y’abahaguye  byahise bitangira.

Mu bashobora kuba bahitanywe n’iyo mpanuka harimo abatari abacukuzi barimo  abacururizaga uduconsho n’amafunguro aciriritse n’amazi, ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa n’abacukuzi.

Impanuka yabereye ahantu hasanzwe hateye inkeke

Inkangu yabaye ku wa Kabiri ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa (15h30).

Abari aho, bavuga ko nta mvura yagwaga muri icyo gihe, ariko ko aho byabereye hari hazwiho kuba ahantu h’ibyondo, hameze nabi kandi hadakomeye bitewe n’ubucukuzi bwakomeje gukorwa hatubahirijwe amabwiriza y’umutekano.

Abaturage bibaza impamvu ubuyobozi butabujije abantu kujya muri icyo gice cyari gisanzwe kizwi nk’igiteje akaga.

Ibi bibaye mu gihe iki kirombe cya Gasasa, gikungahaye ku mabuye ya coltan, cyari giherutse kwibasirwa n’indi nkangu ku wa 28 Mutarama, yahitanye abantu barenga 400 nk’uko amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze n’iza Leta abyemezaga.

Nyuma y’iminsi mike gusa iyo mpanuka ibaye, abacukuzi bari bagarutse gukora muri icyo kirombe kubera kubura ubundi buryo bwo kubona imibereho.

Imiterere y’akazi mu birombe bya gakondo byo muri Kivu y’Amajyaruguru no mu zindi ntara za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwiho kuba mibi cyane kandi iteje akaga.

Buri munsi, amagana y’abacukuzi binjira mu byobo birebire byacukuwe nta mabwiriza ahamye y’umutekano, ku butaka budakomeye bwangijwe n’imyaka myinshi y’ubucukuzi bwa gakondo

I Gasasa kimwe no mu bindi bice bya Masisi, ubucukuzi bwa gakondo bukomeje kuba inzira rukumbi y’imibereho ku miryango myinshi, nubwo bujyana n’ingaruka zikomeye zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *