DRC: Abantu 43 Bishwe N’Inyeshyamba Zo Muri Uganda 

Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abantu 43 zibasanze ahitwa Komanda mu Ntara ya Ituri.

Itangazamakuru ryo muri DRC rivuga ko abenshi muribo bicishijwe intwaro gakondo, ubwo bari ahantu basenga.

Ababibonye bavuga ko abo bantu bishwe batunguwe n’abantu baje babasanze basengera muri imwe muri Kiliziya iri hafi aho.

Abarwanyi ba ADF kandi bavugwaho gushumika inyubako abo bantu basengeragamo, bizamura umubare w’abahaguye.

Abaturanyi bavuze ko bazindukiye kuri iyo nkuru ibabaje, bajya kureba niba hari abantu baba bagihumeka ngo babatabare cyangwa babatabarize.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibikorwa byose by’aho hantu byahagaritswe, Radio Okapi ikandika ko abo barwanyi bahise bahungira ahitwa Boqi, mu bilometero 12 uvuye aho abo bantu baguye.

Polisi n’ingabo za DRC hamwe n’iza Uganda bahuruye ngo barebe uko batuma abaturage bongera gutekana.

Hagati aho ariko, amakuru avuga ko abatuye aha hantu bari bamaze igihe batekanye ndetse abenshi bari baragarutse mu byabo nyuma yo kumva ho iwabo hatekanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version