Umunyarwandakazi Yegukanye Umudali Wa Karate Muri Shampiyona Ya Afurika 

Irakoze Aline ni umwana w’imyaka 16 wegukanye umudali w’ubutare bita silver yabonye amaze kugera ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika muri Karate iri kubera muri Nigeria.

Yatangiye kuva tariki 22 kugeza ku ya 27 Nyakanga, 2025.

Uyu mwana ubu akina mu ikipe y’igihugu ku nshuro ye ya mbere, yabigeze ho kuri uyu Gatanu Tariki 26, Nyakanga, 2025 ageze mu mikino ya nyuma y’abakina umuntu ku giti cye, mu cyiciro cy’abari mu nsi y’ibiro 53 bakina barwana icyo bita Kumite.

Mbere yo guhatana mu cyiciro cya Kumite,  Irakoze Aline yari yabanje gukina no guhatana mu kwiyereka, ibyo bita Kata yegukanamo umwanya wa gatanu.

Ibihugu birenga 30 nibyo byitabiriye iri rushanwa, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnnyi 13, mu byiciro bitatu byose biri gukinwa muri iyi mikino ari byo abari hagati y’imyaka 14 na 15, hagati 16 na 17 ndetse no mu bakuru.

Kuri iki Cyumweru mu cyiciro cy’abakuze hakaba hitezwe ko hashobora kuboneka indi midali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version