Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abasirikare 13 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Guhunga M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abasirikare 13 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Guhunga M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2025 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare bamwe ba DRC bahunga urugamba
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri abasirikare 13 ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakatiwe n’urukiko rwa Butembo igihano cyo kwicwa bazizwa ko bahuze urugamba bari bahanganyemo na M23.

Ababuranishwaga bose hamwe bari abasirikare 23 ariko 10 ntibahamwe n’ibyaha byabaviramo guhanishwa urwo gupfa.

Bari bakurikiranyweho ibyaha byo guhunga umwanzi, gusahura no gusuzugura abayobozi babo mu mabwiriza y’intambara babahaga.

Inteko ya gisirikare iburanisha niyo yabakatiye kuri uyu wa Kabiri tariki 31, Ukuboza, 2024 mu cyumba cy’’urukiko rwa gisirikare kiri i Butembo nk’uko Ibiro ntaramakuru bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo byitwa  l’Agence congolaise de presse bibyemeza.

Mu baburanishwaga, bane bahamijwe gufungwa imyaka ihera kuri umwe kugeza ku 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guta intwaro ku rugamba, kutubihiriza amabwiriza y’ababayobora no kwiba bya hato na hato.

Icyakora hari abandi batandatu barekuwe kuko nta bimenyetso bibahamya ibyaha byagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Captaine Byamungu Munanira wayoboye inteko iburanisha hamwe n’uwari umwungirije Lieutenant Harris Kabundi Kabala babwiye itangazamakuru ko ruriya rubanza ruzabera abandi basirikare isomo.

Kabundi ati: “ Uru rubanza rukaswe mu rwego rwo guha abasirikare isomo ryo kumvira amabwiriza y’ababayobora ku rugamba, bakareka ibyo kuruhunga kandi bazi ko dufite umwanzi duhanganye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu”.

Abunganira abaregwa bo batangaje ko bizujuririra icyemezo cy’urukiko.

Urubanza rwabereye kandi rukatitwa mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho intambara hagati ya M23 n’ingabo za DRC iri kubera.

TAGGED:CongoGuhungaIgisirikareIntambaraM23Urukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Dufite Ubushobozi Bwo Kwigenera Ahazaza Hacu-Kagame
Next Article Polisi Yishimiye Uko Abanyarwanda Baraye Bitwaye Mu Ijoro Ry’Ubunani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?