DRC: Abaturage Bicishije Umusirikare Amabuye

I Goma abaturage basakije umusirikare wari umuze kurasa umusivili nawe bamwambura imbunda bamutera amabuye kugeza apfuye.

Byabereye ahitwa Afia Bora mu Mujyi wa Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Hagati aho kandi ahagana saa tanu z’amanywa undi muntu yarashe umumotari wari ahitwa Nyabushongo muri Komini ya Karisimbi amutsinda aho.

- Advertisement -

Abaturage bavuga ko uwo warashe uwo mumotari nawe ari umusirikare ya DRC.

Kurasana gutya biravugwa mu gihe hari hashize iminsi urubyiruko rwa Wazalendo ruhawe intwaro.

Icyakora rwabujijwe kuzinjirana mu mujyi.

Ntiharamenyekana icyateye uriya musirikare kurasa umumotari, ariko amakuru avuga ko bagenzi be bamufashe bamushyikiriza inzego z’ubutabera.

Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba aherutse kubwira Inama y’Abaminisitiri ko ikibazo cy’umutekano muke i Goma cyafashe indi ntera.

Jean Pierre Bemba

Hemejwe ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora irondo mu ijoro ngo bahangane n’abahungabanya umutekano.

Mu gihe kitagera ku minsi 10 abantu bagera kuri 14 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma kandi bamwe bishwe barashwe.

Abasirikara b’iki gihugu n’urubyiruko rwa Wazalendo nibo bashinjwa kubigiramo uruhare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version