Hagiye Gukinwa Irushanwa Ryo Kuzirikana Abakinaga Basket Bazize Jenoside

FERWABA yateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abazarikina ni abo mu makipe ane yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore, rikazakinwa mu minsi ibiri ni ukuvuga hagati y’italiki 19 n’italiki 20, Mata, 2024.

Imikino yaryo yose izabera muri BK Arena.

Amakipe ane yabaye aya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore ni yo azitabira iri rushanwa.

Ayo ni  Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers mu bagabo n’aho mu bagore ni  APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.

- Advertisement -

Uko amakipe azakina ni uko bisanzwe bikorwa mu mikino ya 1/2 mu marushanwa ya Basketball, aho ikipe ya mbere ihura n’iya kane, iya kabiri igahura n’iya gatatu, hanyuma izitsinze zigakina umukino wa nyuma, izatsinzwe zo zigahatanira umwanya wa gatatu.

Bizaba biteye bitya:

Ku wa Gatanu taliki 19 Mata, saa munani z’amanywa, APR W BBC izakina na Kepler,  saa kumi GS Marie Reine Rwaza ikine na REG W BBC.

Saa Kumi n’Ebyiri ni bwo imikino mu bagabo izatangira aho Patriots BBC izakina naTigers, saa mbiri z’ijoro APR BBC ikine na REG BBC.

Bukeye bw’aho ku wa Gatandatu mu mikino irangiza irushanwa, izizaba zatsinzwe mu mikino y’abagore zizakina umukino w’umwanya wa gatatu saa munani z’amanywa naho gihe izizaba zatsinzwe mu bagabo zizahatanira umwanya wa gatatu saa Kumi.

Umukino wa nyuma uzahuza izizaba zatsinze mu cyiciro cy’abagore uzakinwa saa kumi n’ebyiri, ukurikirwe n’uzahuza izizaba zatsinze mu bagabo, wo ukazakinwa saa mbiri z’ijoro.

Amakipe azitabira iri rushanwa yemerewe kuzakoresha abakinnyi b’andi makipe atazakina iri rushanwa.

Bitarenze ku wa kane taliki 18, Mata, 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba amakipe yasabwe kohereza muri FERWABA urutonde rw’abakinnyi azakoresha.

Ubwo rushanwa ryaherukaga gukinwa muri Kamena 2019, REG BBC ikaba ari yo yaryegukanye mu bagabo itsinze Patriots BBC amanota 74 ku manota 71.

Mu bagore icyatsinze ni The Hoops yatsinze IPRC Huye, icyo gihe hari n’amakipe yo hanze y’u Rwanda yari yatumiwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version