DRC: Abayobozi B’Amadini Batakambiye Imana Ngo Amahoro Agaruke

Abayobozi mu  nzego za kidini batandukanye kandi baturutse mu madini atandukanye bateranye bakora amasengesho yo gusabira  amahoro Repubulika ya Demukarasi ya Congo, cyane cyane uburasirazuba bw’iki gihugu.

Bahuye nta gihe kinini gishize hatangajwe ko hishwe abantu barenga 50 biciwe muri Rutshuru, impaka ubu zikaba ari ukumenya uwagize uruhare muri ubwo bwicanyi kuko buri ruhande rubigarama.

Abayobozi b’amadini bateraniye gusaba Imana ngo ibagarurire amahoro barimo abo mu madini ya Gikirisitu n’aya Kisilamu.

Pasiteri Samuel Ngahiembako uyobora Idini bita L’Eglise du Christ au Congo yabwiye Africa News  ati: “Twihuje kugira ngo dufatanye gusenga, dusengere igihugu cyacu kugira ngo Imana idufashe kubona no kubumbatira amahoro. Ni ikintu twiyemeje ko buri mpera z’Icyumweru tuzajya duhura dusenge Imana kugira ngo idufashe kongera gutekana.”

- Kwmamaza -

Mu gihe aba banyamadini basenga basaba Imana ngo ibabe hafi, abanyapolitiki n’abayobozi b’ingabo ndetse n’ab’inyeshyamba barashinjanya uruhare mu bwicanyi buherutse kubera muri Rutshuru.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya avuga ko Guverinoma avugira izakora ibishoboka byose hamenyekane abakoze biriya kandi  bazagezwe imbere y’ubutabera.

Bishwe barasiwe ahitwa Kishishe,  mu gace ka Bwito hafi ya Rwindi.

Hose ni muri Rutchuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 30, rishyira 01, Ukuboza, 2022.

Uko iminsi ishira ni ko  abantu bakomeje kwibaza umutwe wa gisirikare waba warakoze buriya bwicanyi bwakorewe abasivili!

Mu gihe M23 ari iyo iri gushyirwa mu majwi na Guverinoma ya Kinshasa, abo ku ruhande rwayo bo bavuga ko ibiri kuhabera ari ikintu cyerekana ko na Jenoside ishobora kuzahakorerwa.

Abahanga bemeza ko nta Jenoside yakorwa Leta itayiri inyuma.

Uruhande rwa Guverinoma ya DRC ruvuga ko kuba aho buriya bwicanyi bwabereye ari ahantu hasanzwe hayoborwa na M23, bivuze  ari yo yagombye kubibazwa.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya avuga ko igihugu cye kizakora ibyo gishoboye byose hakamenyekana kandi hagahanwa abagize uruhare muri buriya bwicanyi.

Umuryango w’Abibumbye wo watangaje ko hagiye gushyirwaho itsinda ‘ryigenga’ ryo guperereza hakamenyekana abishe bariya basivili.

Ikindi ni uko DRC iteganya gusaba Umuryango mpuzamahanga gushyiraho komisiyo yigenga yo kubikurikirana.

MONUSCO nayo irasaba ko habaho iperereza ryigenga…

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri DRC bwitwa MONUSCO nabwo buvuga ko hakwiye kubaho itsinda ryihariye ryo guperereza iby’ubu bwicanyi.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko hari n’abandi bantu benshi biciwe muri Rutshuru mu minsi mike ishize.

Ambasaderi w’uyu Muryango muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Jean-Marc Châtaignier avuga ko ubwo bwicanyi bwabayeho kandi ko ari ngombwa ko bikorwa ho raporo, igatangazwa, ababigizemo uruhare bakabihanirwa.

Kubera ko nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri ibi, birasaba ko Umuryango w’abibumbye ushyiraho itsinda ryo kubigenzura ridafite aho ribogamiye nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version