Rwanda: Abashaka Gukorera Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga ‘Boroherejwe’

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hirya no hino mu gihugu hafunguwe ahantu 16 abashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bazajya babikorera.

Ntibazongera gutegereza igihe kirekire ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n’impushya za burundu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagize inama aha abapolisi bahawe inshingano zo gukorera no kugenzura biriya bigo.

IGP Dan Munyuza yagize inama aha abapolisi bahawe inshingano zo gukorera no kugenzura biriya bigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ati: “ Kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu kuri ubu byamaze gufungurwa, ibigo bigera kuri 16 byashyizwe hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo koroshya no gutuma iyi serivisi izakira abantu benshi biyandikisha ishoboka.”

- Kwmamaza -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

CP Kabera avuga ko abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo kugira ngo bazabone uko bafasha abazabagana.

Avuga ko uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu  anyuze ku Irembo guhitamo aho abona hamworohereye cyangwa ikigo kimuri hafi.

Ni uburyo buhoraho bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Biteganyijwe ko aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki 12, Ukuboza, 2022.

Mu Ugushyingo, 2022  Polisi yafunguye ibigo 18 bizajya bikoresherezwamo ibizamini hifashishijwe mudasobwa mu turere dutandukanye bikora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version