Ku muhanda witwa La route nationale numéro 4 (RN4), ku bilometero 50 mbere yo kugera I Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri DRC hari amakamyo 100 yaheze mu muhanda kubera ibyondo.
Ni umwe mu mihanda y’ingirakamaro mu bucuruzi bwo muri aka gace kandi, nk’uko Radio Okapi ibyandika, abacuruzi n’abaguzi bari guhomba kubera iki kibazo.
Si imodoka zitwara ibicuruzwa gusa zabuze uko zitambuka ahubwo n’izitwaye abagenzi ni uko byazigendekeye.
Mu baheze muri izo modoka harimo abagore n’abana bataka ko bashonje kandi bagiye kwicwa n’ibitotsi kubera kutabona aho barambika umusaya hazima.
Umwe mu bagenzi bahuye n’ako kaga witwa Jeef Moke ati: “Nari ngiye i Bunia tugeze hano icyondo kitubuza gukomeza. Ubu turi gushaka ahandi twaca.”
Abacuruzi bagaya Leta ko ipfusha ubusa imisoro batanga kuko basora neza ariko bagaca mu mihanda y’ibinogo.
Umushoferi yavuze ko buri wese muri bo agomba kwishyura amadolari ya Amerika 1,500 kugira ngo yemererwe gukoresha umuhanda Beni, Mangina, Bela na Matiti.
Ni amafaranga bavuga ko ari menshi ku buryo Leta yari ikwiye kuyakoresha mu gukora iyo mihanda.
Imiterere y’Intara ya Tshopo
Iyi Ntara igizwe amashyamba manini akunda kugwamo imvura agaturukamo imigezi nyinshi.
Mbere yitwaga Province Orientale.
Umujyi munini wayo ni Kisangani kandi iyi Ntara niyo nini mu buso mu Ntara 26 za DRC.
Imvura ikunze kugwa muri aka gace ituma imihanda yako ihoramo isayo bikabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Niyo Ntara ibamo imigezi n’inzuzi nyinshi harimo uruzi rwa Congo( ni urwa kabiri muri Afurika mu burebure nyuma ya Nili) ruca mu Mujyi wa Kisangani n’uwa Basoko hakahayo n’izindi nzuzi nkaTshopo, Lindi, Aruwimi na Maïko.
Ibi biri mu bituma imvura udasiba muri Tshopo.


