Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Bacucuye Radio Yigisha Ivanjiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Bacucuye Radio Yigisha Ivanjiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2024 8:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi radio bayicucuye
SHARE

Abajura bibye Radio ya Kiliziya ya Bethsaida iri ahitwa Kasindi-Lubira basiga yera. Ubu bujura bukorewe iki gitangazamakuru nyuma y’uko mu minsi micye ishize hari umunyamakuru wa Radio Maria wiciwe i Goma ari gutaha.

Ku wa Gatandatu taliki 28, Nzeri, 2024 nibwo abo bajura bacucuye iriya radio yitwa mu Gifaransa La Radiotélévision communautaire évangélique Bethsaida (RTCEB).

Hari mu kabwibwi ko kuri uwo munsi ushyira uwo ku Cyumweru.

Radio Okapi yanditse ko abo bajura bibye hafi buri kintu cyari kiri muri studio y’iyo radio yigisha inyigisho za kidini yari isanzwe ikorera  mu gace kitwa Congo ya Sika mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru w’iyi radio witwa Jeannot Asante avuga ko ubwo abo bajura bibaga iriya radio umutekenisiye wayo yari yagiye gufata amafunguro, baboneraho gukora ubwo bujura.

Avuga ko abo bajura bahengereye tekinisiye agiye ku meza, ndetse imvura iri kugwa burira igipangu bagwa ku gisenge baragipfumura barangije batwara mudasobwa ebyiri, ibyuma bibiri binini bareberaho gahunda uko iteye( screens), batwara n’icyuma cyohereza cyangwa kikakira amajwi, bita récepteur radio.

Umuyobozi wa Radio RTCEB asaba abagiraneza kuyitera inkunga kugira ngo irebe uko yakubura umutwe yongere gukora..

Ati: “ Kuba batwibye byadushenguye bidusiga iheruheru. Turamagana ubu bujura ariko tunasaba abagiraneza kutuba hafi bakadutera inkunga tukareba uko twasubukura ibiganiro”.

TAGGED:CongoItangazamakuruRadioUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Ya Leta N’Amadini Ni Ukurinda Ubuzima Bw’Abanyarwanda- PM Ngirente
Next Article Ibifaro Bya Israel Bibarirwa Mu Magana Byiteguye Kwinjira Muri Lebanon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Minisitiri W’Intebe Utarumazeho Ukwezi YEGUYE

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?