DRC: Barindwi Baguye Mu Mubyigano Wabereye Mu Gitaramo

Ubwo umwe mu bapasiteri ukomeye kandi uririmbira Imana witwa Mike Kalambayi yakoreshaga igitaramo abantu bakuzura umwuka wera, baje gukandagirana hapfamo barindwi.

Radio na Televiziyo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibyo byabitangaje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, bikavuga ko igitaramo cya Kalambanyi cyabereye kuri stade yitwa stade des Martyrs iri mu Murwa mukuru Kinshasa.

Imirambo yabahaguye yajyanywe mu bitaro bya Vijana biri muri Komini ya Lingwala n’aho abakomeretse bajyanwa mu bitaro kureba ko bakwitabwaho bagakira bitarakomera.

Ubuyobozi buvuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse ngo hamenyekane byinshi ku byaba byateye izo ntugunda zaguyemo abo bantu bose.

Stade des Martyrs ni stade nini cyane kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000.

Stade des Martyrs

Bamwe mu baturage babwiye Radio Okapi ko yari yakubise yuzuye abantu baje kumva umuziki n’ubutumwa bw’uwo muhanzi ukunzwe cyane muri iki gihugu kiri mu bituwe n’abaturage benshi muri Afurika.

Iki gihugu gituwe n’abantu 105.061.492.

Ubwo iki gitaramo cyabaga, iriya stade yose yari yuzuye ndetse abantu bikubuye barataha kubera kubura aho bicara.

Mu mwaka wa 2023 hari mu Ugushyingo, nabwo abantu 11 barapfuye ubwo babyiganaga bagiye mu gitaramo cya Fally Ipupa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version